Umwalimu Sacco ntizongera guha inguzanyo uwigisha atabifitiye dipolome

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Koperative Umwalimu Sacco yatangaje ko itazongera guha abarimu inguzango baterekanye dipolome zigaragaza ko bize kwigisha, kugira ngo yirinde ko yazahura n’igihombo mu minsi iri imbere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, tariki ya 13 Nzeri cyandikiye abayobozi b’uturere bose kibasaba kumenyesha abarimu batize uburezi, ko igihe bahawe cyo kuba bakoreye impamyabushobozi zo kwigisha kizarangirana n’umwaka w’amashuri wa 2019.

Iki cyemezo gishingiye ku Iteka rya Perezida nimero 24/01 ryo ku wa 24/11/2016, rishyiraho sitati y’abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu ngingo ya 52 isobanura igihe ntarengwa ku barimu batari ab’umwuga cyo kuba barangije inyigisho z’igihe gito zibahesha impamyabushobozi zo kwigisha.

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, bugendeye kuri iri tangazo bwafashe ingamba mu gutanga inguzanyo ku barimu, hagamijwe kwirinda ko hari abarimu batize kwigisha bazasezererwa mu kazi bayibereyemo umwenda.

Itangazo bwasohoye rigira riti “Umwalimu wigisha mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, uzajya asaba inguzanyo azajya yongeraho dipolome iriho umukono wa noteri, kugira ngo tumenye ibyo yize mbere y’uko hafatwa umwanzuro ku nguzanyo asaba”.

“Umwalimu wese udafite impamyabushobozi y’uko yize kwigisha azajya ahabwa inguzanyo yo kwishyura bitarenze tariki 31/12/2019”.

Bakomeza bavuga ko mu gihe afite ubwizigame buri hejuru y’inguzanyo asaba, ashobora guhabwa inguzanyo yo kwishyura mu gihe inguzanyo yasabye isanzwe yishyurwamo, kuko avuye mu kazi bwa bwizigame bwe bwakwishyura ya nguzanyo.

Bavuga kandi ko umwalimu wese udafite impamyabumenyi yo kwigisha wamaze guhabwa inguzanyo yo kwishyura mu gihe kirenze tariki ya 31 /12/2019, kandi amafaranga yahawe akaba ari hejuru y’ubwizigame bwe, nta yindi nguzanyo yemerewe guhabwa uretse avansi ku mushahara [overdraft].

Ibi bikaba byaratangiye kubahirizwa guhera tariki ya 20 Nzeri 2018.

Koperative Umwalimu Sacco yashinzwe mu mwaka wa 2008 ku gitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hagamijwe gufasha abarimu kwivana mu bukene.

Koperative Umwalimu Sacco yashyizeho amabwiriza adasanzwe ku basaba inguzanyo batarize uburezi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza