Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2023 mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ndetse n’Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere mu Rwanda, UNDP Rwanda, yari igamije kureba uko hakwimakazwa imiyoborere ivuguruye idaheza buri umwe wese.
Yavuze ko ubu Irembo iri kuvugururwa bundi bushya, ibizafasha abantu kubona serivisi za leta ku buryo bunoze, ariko bigafasha n’ibigo bya leta.
Ibi bigo bizajya bishyira ndetse binagenzura serivisi zabyo bibyikoreye, bikanavugurura izo serivisi mu masaha make bitagoranye.
Yavuze ko gukora izi mpinduka bikomeje gutanga umusaruro kuko mbere uru rubuga rutaravugururwa, nk’abakozi bashinzwe irangamimerere ku mirenge bashoboraga kwemeza amafishi y’abasezeranye ijana ku cyumweru, ariko ubu yageze kuri 500.
Bimpe yavuze ko kugeza uyu munsi hari gushyirwahoibisubizo ku baturage bakabonera serivisi za leta kafi aho kugeza abari hagati y’ibihumbi 20 na 60 bakoresha uru rubuga ku munsi.
Ati “Iyo ari nko mu bihe byo kwishyura Mituweli cyangwa izindi serivisi zikenewe cyane tugeza ku bihumbi 60 by’abaturage baza ku rubuga rwacu, ariko ku munsi usanzwe aba bantu baba bagera ku bihumbi 20.”
Bimpe yerekanye ko kugeza uyu munsi Irembo ifite abayihagarariye mu bice bitandukanye by’igihugu bagera ku 7700 bakiyongeraho abagera ku 2000 b’abanyeshuri bahabwa akazi mu biruhuko kugira ngo bafashe abaturage kubona serivisi ariko na bo bakorera amafaranga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yeretse abafatanyabikorwa mu iterambere ko hari aho u Rwanda rumaze kugera kandi hashimishije mu kuzamura imiyoborere igamije kwimakaza iterambere mu nguni zitandukanye.
Yavuze ko nko mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa na RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), ubw’uyu mwaka bwagaragaje ko umutekano n’ituze ry’abaturage byageze 93,63%.
Yerekanye ko kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 88,97%, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 88,89%, bikomeje kujya hejuru ariko ikoranabuhanga rikaba rikiri hasi, ibyo byose bikagaragaza icyizere ku bashaka gushora imari mu Rwanda.
Musabyimana yavuze ko kugeza uyu munsi serivisi 25 z’inzego z’ibanze zashyizwe ku Irembo, yemeza ko bazakomeza gukorana n’uru rubuga harebwa uko izo serivisi zose zashyirwa ku ikoranabuhanga kugira ngo abazikeneye bazibone byoroshye.
Ati “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi mu kwihutisha iterambere, NST1 iteganya ko umwaka utaha uzasiga serivisi zose zishyizwe ku ikoranabuhanga ariko ubu tugeze kuri 56,5%. Murumva ko tugifite byinshi byo gukora ngo tugere ku ntego.”
Umuyobozi wa UNDP Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko mu myaka 10 ishize bakorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, hagezwe kuri byinshi cyane bishyira umuturage ku isonga ariko hari byinshi bagikeneye gufatanya n’u Rwanda.
Ati “Nko kubona ubutabera mu buryo bwihuse. Raporo ya RGB igaragaza ko abagera kuri 59% bategereza kuburana mu mezi atandatu. Ni igihe kirekire. Umuryango wawe ushobora kubaho nabi, ushobora kubura akazi n’ibindi. Icyo dushaka kucyitaho.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!