00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2020 wasize abaforomo 280 banduye Covid-19, babiri irabahitana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, RNMU, rwatangaje ko abaforomo n’ababyaza basaga 280 banduye icyorezo cya Covid-19 mu 2020 bari mu kazi kabo ka buri munsi mu gihe babiri bahitanwe nacyo.

Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yavuze ko mu gihe Isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, abarwayi bakiyongera mu bitaro, n’abaforomo bakurikiranaga ubuzima bwabo bwa buri munsi banduye icyo cyorezo babiri kikabivugana.

Umwaka wa 2020 uretse kuba wari utegerejwe na benshi mu batuye Isi, wari umwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryahariye abaforomo n’ababyaza no kwishimira ibyo bagezeho mu bikorwa byo kwita ku buzima bwa benshi, cyane ko mu bitaro ari bo biganjemo.

Mu mpera za 2019, ibimenyetso by’uko uwo mwaka utazorohera abakora ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abarwayi barimo n’abaforomo n’ababyaza, byatangiye gututumba mu Bushinwa ubwo COVID-19 yadukaga nubwo abenshi bibwiraga ko icyo cyorezo kitazarenga igihugu ngo kigera mu kindi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara, yavuze ko nubwo babungabungaga ubuzima bw’abarwayi bari bafite ibyago byinshi byo kwandura gusa ku bw’amahirwe mu Rwanda handuye umubare muto ugereranyije n’ahandi.

Yagize ati "Abantu bakora kwa muganga ntabwo babura kwandura. Dufite imibare itari myiza y’abaforomo barenga 280 bayanduye, babiri bitabye Imana. Mu by’ukuri nabyo turabishima kuko hagombye kuba harananduye abarenze abo cyane ko mu mizo ya mbere w’iki kibazo twese tutari tuzi n’uburyo bwo kwirinda."

Yavuze ko uwo mwaka wababereye umwaka uw’ingume kugeza n’aho bamwe bakoraga amanywa n’ijoro.

Ati "OMS yari yawise ko ari umwaka twizihiza ibikorwa abaforomo n’ababyaza bagezeho, ariko wahise uhurirana n’ikibazo cya Covid-19. Ni umwaka twahuye n’akazi tutari dusanzwe tubona.”

“Ni umwaka wabaye mubi ku Isi yose no ku bantu bose, ni n’umwaka mubi ku banyarwanda bose kuko buriya ntitwavuga ko twageze ku byo twifuzaga kugeraho byaba no mu bukungu bw’igihugu. Rero no ku baforomo n’ababyaza ntabwo wabaye umwaka mwiza."

Yagaragaje ko kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda, abaforomo n’ababyaza baje mu bibanze ndetse kugeza ubu 100% byabo barakingiwe kandi ngo nibura bibaha amahirwe yo gukurikirana abarwayi batabishisha dore ko bagize 60% by’abakora kwa muganga.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo ku rwego rw’Isi (ICN), Howard Catton, uri mu Rwanda yagaragaje ko abaforomo n’ababyaza bagakwiye kuba ba nyambere mu bikorwa byo gukingira kuko bakoze akazi katoroshye nyamara muri Afurika imibare igaragaza ko 2% ari bo gusa bakingiwe.

Yagize ati "Icyorezo, cyateye ibihe bidasanzwe mu mwuga w’ubaforomo mu Isi yose. Abaforomo benshi ntibari bafite uburyo bwari bukenewe bwo kwirinda. Nubwo byari bimeze bityo abaforomo bakomeje gukora mu buryo buboneye.”

“Nyamara turacyabona abaforomo n’ababyaza batarakingirwa mu bihugu bitandukanye. Ndabizi ibikorwa byo gukingira abakozi bo kwa muganga byarakozwe mu Rwanda ariko ntabwo ari Afurika yose. Abantu bagera muri 2% nibo bamaze kubona urukingo mu gihe ibihugu byateye imbere bigeze kuri 60% na 70."

Magingo aya Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda rugizwe n’abaforomo 8942 n’ababyaza 2200. Bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800 naho umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko abaforomo bagize umwaka utoroshye mu guhangana na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .