00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka w’ibigwi bya RDF i Cabo Delgado: Mu mfuruka z’urugamba rwo guhashya ibyihebe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Umwaka urashize Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zerekeje i Cabo Delgado mu rugamba karundura rutari rworoshye rwo guhashya ibyihebe, byari byarigabije iyo ntara ikungahaye ku mutungo kamere.

Cabo Delgado si agafu k’imvugwa rimwe, nubwo ari intara ntiwayigereranya n’u Rwanda mu bunini kuko irukubye inshuro zirenga eshatu, cyane ko yo ifite ubuso bwa kilometero kare 82.625.

Mu mutungo kamere naho ni uko, ikungahaye ku mabuye ya rubis, graphite, zahabu, ndetse na Gaz. Gusa nubwo bimeze bityo, ni yo ntara ikennye kurusha izindi muri Mozambique, ibijyanye n’umutekano byo ibyumva mu matangazo kuko ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah byahahinduye uburimiro.

Magingo aya, urebye Cabo Delgado ya mbere ya Nyakanga 2021, ntiwakeka ko ibyo uri kubonesha amaso yawe ari impamo.

Ka gace keza nyaburanga kari amatongo, ubu kahindutse nyabagendwa, ubuzima bwaragarutse, abaturage barongera baratekana mu turere tugenzurwa n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda.

Ni intambwe yari igoye yagezweho binyuze mu rugamba rutoroshye rw’amasasu. Ku wa 9 Nyakanga 2021 nibwo Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bageze i Cabo Delgado.

Ni nyuma y’amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi, u Rwanda rusabwa umusanzu warwo mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yigaruriye Cabo Delgado guhera mu 2017.

Usibye u Rwanda, ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, nabyo byishyize hamwe bitanga ingabo.

Uturere twahawe RDF mu nshingano ni Palma, Mueda na Mocimboa da Praia.

Urugamba rwagabwe mu bice bibiri, ingabo zimwe zica mu Majyaruguru izindi zica mu cyerekezo cyo hagati.

Izaciye mu cyerekezo cyo hagati, zabanje kurwanira ahitwa Awasse, zikomereza Diaca na Chinda. Zari ziyobowe na Lt Col James Kayiranga.

Mu cyerekezo cy’amajyaruguru, ho Ingabo zahereye Palma, zikomereza Zambia, Mapalanganya, Maputo, Tete, Quelimane, Njama na 1st May mbere y’uko zinjira Mocimboa da Praia.

Ni urugamba rutari rworoshye rwari ruyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi. Ingabo zakubise zibangura, zishushubikana ibyihebe, ibindi zirabyica zibohoza Mocimboa da Praia yari icyicaro gikuru cy’ibyihebe ku wa 8 Kanama 2021.

Nyuma y’iyo tariki, Ingabo zakomeje urugamba zishaka gufata icyicaro cya kabiri cy’ibyihebe kiri ahitwa Mbao. Zimwe zanyuze Chinda, izindi zinyura ahitwa Anga, zirwanira n’ibyihebe ahitwa Nakitenge. Aha Nakitenge habereye urugamba rukomeye.

Muri Nzeri 2021, Brig Gen Pascal Muhizi wari ukuriye ibikorwa by’urugamba byo kurwanya ibyihebe i Cabo Delgado, yabwiye IGIHE ko mu rugamba rugana Nakitenge, rwari rugamije kwirukana ibyihebe mu gace ka Mbau.

Ati "Aho barwaniye cyane ni muri Nakitenge, imbaraga nyinshi bazikoreshaga kugira ngo tutagera Mbau. Nakitenge haguye 12, tubotsa igitutu bariruka. Abarwanyi babo bari bizeye basaga n’abashize. Ni intambara yari ikomeye kuko yari imaze imyaka irenga itatu cyangwa ine n’ingabo za leta zarananiwe."

Imirwano yatangiye ku itariki 16 Kanama, nyuma y’iminsi ine Mbau irafatwa ku itariki 20 Kanama kuri uwo munsi na Nakitenge irafatwa.

Ibyihebe byatangiye guhunga kuko byari byashobewe n’imirwanire y’Ingabo z’u Rwanda. Byahisemo kuyoboka inzira y’amashyamba ya Limara, Siri I na Siri II ku rugabano rw’Akarere ka Mocimboa da Praia na Macomia. Aha Macomia hari mu maboko y’ingabo za SADC.

Mu gihe cy’amezi abiri gusa, uturere dutatu Ingabo z’u Rwanda zari zahawe ngo zigarurire umutekano twari tumaze kwirukanwamo ibyihebe.

Ubu ugeze Palma wahayoberwa kuko abaturage batashye, bakora ubucuruzi, hotel zatangiye gufungura, amashuri nayo ni uko, inyubako zarasanzwe n’ibindi.

Urugero rw’imwe muri hotel zatangiye gukora ni Amarurah hotel. Ni imwe mu zikomeye i Palma. Muri Werurwe 2021, yagabwemo igitero gikomeye, icyo gitero cyiciwemo ba mukerarugendo 12.

Bakimara kwicwa, imibiri yabo yahise icukurirwa imyobo hafi aho itabwamo ku buryo iyo uhageze ubona urupfu rw’agashinyaguro bishwe kugeza n’abo bashyinguwe amaguru ari mu kirere.

Ku rundi ruhande, umutekano waragarutse mu turere twa Mueda naho, bakora ubucuruzi nta nkomyi mu gihe Mocimboa da Praia nayo yasubiranye isura.

Nyuma yo guturisha utwo duce, urugamba ntirwarangiye. Hakurikiyeho gutega ahantu hose ibyihebe bishobora kunyura bishaka kwisubiza aho byambuwe.

Muri ibyo bikorwa, ni ho hiciwe icyihebe gikuru cyitwa Muhamud, cyari kzwi nka Simba Musituni. Ibyihebe byatakaje abarwanyi benshi, byamburwa ibyo kurya, intwaro, imiti n’ibindi byose. Abaturage byari byarafashe bugwate baratabawe basubira mu byabo.

Ku itariki 31 Ukuboza 2021, Perezida Felipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda aziha andi mabwiriza mashya. Yazihaye uburenganzira bwo gukurikira ibyihebe aho byari hose.

Ni yo yaganishije ku mikoranire n’Ingabo za SADC biza kurangira Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izo muri Afurika y’Amajyepfo muri uru rugamba.

Byatumye Ingabo z’u Rwanda zinjira mu gace ka SADC mu Karere ka Mocomia ku itariki 31 Werurwe 2022, zivayo mu mpera za Gicurasi.

Zateye ibyihebe mu nkambi enye zose, zirazisenya, ibyihebe birirukanwa ibirokotse bihungira mu Ntara ya Nampula.

Abaturage ibihumbi bitatu bararokowe, maze ku itariki 15 Gicurasi bamurikirwa leta ya Mozambique, ibyishimo bikwira imitima ya bose.

Ubu ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma, zijya kurinda uturere n’ubundi zashinzwe. Zikambitse ahitwa Chinda, Mbao, Mocimboa da Praia na Palma ndetse zinafite ibitaro ahitwa Afungi.

Nyuma y’umwaka, Ingabo zari zaragiye bwa mbere zarasimbuwe ku buryo mu mpera za Kanama aribwo zose zakorewe mu ngata.

Muri uwo mwaka ingabo zamazeyo, zari ziyobowe na Gen Maj Kabandana Innocent, yungirijwe n’Umuyobozi w’Urugamba, Brig Gen Muhizi Pascal.

Aba baje gusimburwa n’abayoboye ingabo muri uyu mwaka wa kabiri. Guhera muri Nzeri 2022 Umuyobozi Mukuru w’Ingabo ni Gen Maj Eugene Nkubito mu gihe Umuyobozi w’urugamba ari Brig Gen Frank Mutembe.

Ibyihebe byo byarirukanywe, abaturage basubizwa mu byabo, bacungirwa umutekano. Ubu bishimiye uko babanye n’ingabo z’u Rwanda.

Ubu igisigaye ni ukubakariza umutekano no kubaha icyizere cyo kubaho nta nkomyi, ubundi ubuzima bugakomeza.

Bibarwa ko muri Palma hamaze gucyurwa impunzi ibihumbi 87, Mocimboa da Praia hacyuwe ibihumbi 26, Macomia hacyuwe ibihumbi bitatu, mu gihe muri Mueda ari abarenga ibihumbi 40.

Mu Mujyi wa Palma inyubako zakoreragamo ubucuruzi zose zarasenywe
Ibice byinshi bya Cabo Delgado byari byarasenywe n'ibyihebe
Mocimboa da Praia yari yarabaye indiri y'ibyihebe, ariko ibintu byarahindutse
Ibyihebe byasenye ibikoresho bya gisirikare by'Ingabo za Mozambique byari biri ku Kibuga cy'Indege cya Mueda
Ingabo z'u Rwanda zifite n'umutwe urwanira mu mazi ku buryo nta mwanzi wavogera ibice zigenzura
Ibyihebe byarameneshejwe, byamburwa intwaro byakoreshaga
Kwambura Mocimboa da Praia ibyihebe bifatwa nk'intsinzi ya mbere mu kugarura amahoro i Cabo Delgado
Inzego z'umutekano z'u Rwanda zifatanya n'iza Mozambique muri uru rugamba
Abasirikare b'u Rwanda ubwo bwari mu myitozo ngororamubiri
Gen Maj Innocent Kabandana ni we wari umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda zari muri Mozambique mu mwaka wa mbere
Gusana ibikorwaremezo birarimbanyije hirya no hino mu gihugu
Nubwo inzego z'u Rwanda zihanganye n'ibyihebe, zigaragaza umutima wa kimuntu ku byo zifashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .