Iki gihugu ntabwo cyari gisanzwe gifite Ambasade cyangwa Ibiro bigihagarariye byinshi muri Afurika, dore ko ziri mu bihugu 11, nyamara Afurika ikaba igizwe n’ibihugu byinshi kandi bifite inyota yo gukomeza gutera imbere.
Niyo mpamvu Denmark yafashe iki cyemezo, amakuru akavuga ko umubare wazo uzarushaho kwiyongera, aho ku ikubitiro Senegal na Tunisia ari ibindi bihugu bizakira Ambasade za Denmark.
Iki gihugu giteye imbere mu bukungu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse impande zombi zagiye zisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Nk’ubu U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije. Ni amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 21 Mutarama 2024.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.
Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!