00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Palma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 June 2022 saa 10:15
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, yasuye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.

Izi nzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo gukorera mu bice bya Pundanhar na Quionga, mu majyaruguru y’Akarere ka Palma.

IGP Bernardino Rafael yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Palma, Joao Buchil, n’umuyobozi w’agace ka Pundanhar.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana n’Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa muri icyo gihugu, CP Denis Basabose.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko muri urwo rugendo rwabaye kuri uyu wa Mbere, aba bayobozi "banaganiriye n’abaturage."

U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga umwaka ushize, mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam.

Ni umutwe wakoze ubwicanyi no gutwika ingo z’abaturage, ku buryo benshi bavuye mu byabo.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zajya muri icyo gihugu ubuzima bugenda bugaruka, ku buryo abaturage basubiye mu byabo ndetse abana basubira mu mashuri.

IGP Bernardino Rafael yari aherekejwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze
Inzego z'u Rwanda zikomeje gushimirwa umurimo ukomeye zikora muri Mozambique
Abayobozi b'inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique baganirije abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .