Muri urwo ruzinduko, CG Namuhoranye yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, Gen Maj Mohammed Jassim Al-Sulaiti, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano w’abaturage, bigamije guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi.
Ni uruzinduko rwatangiye ku wa 21 Mutarama 2025 nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu itangazo yanyujije kuri X.
CG Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bato wabereye mu ishuri rya Qatar Police Academy riherereye mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Doha. Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Than.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kandi yanasuye ishuri ryigisha ibijyanye n’ubutabazi bw’ibanze n’ibikorwa by’ubutabazi.
U Rwanda ni inshuti ikomeye ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar, cyane cyane abapilote.
Nko mu mpera za 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar byasinye amasezerano y’imikoranire mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.
Aya masezerano yashyizweho umukono ubwo Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari i Doha muri Qatar.
Bari bitabiriye imurikabikorwa n’inteko ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n’ituze rusange izwi nka ’Milipol Qatar 2024’.
Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ayo masezerano akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n’uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.
Aya masezerano kandi agamije kwagura ibyo gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo guhangana n’ibyaha birushaho kongera ubukana uko Isi irushaho gutera imbere.
Ni amasezerano yaje akurikira andi yo muri Mutarama 2024 aho na none u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano no gukomeza kwagura imikoranire impande zombi zifitanye.
Uretse mu bijyanye n’umutekano, Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!