Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2019 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, yakirwa na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ndetse no mu isangira wabereye muri Kigali Convention Centre.

Aba bayobozi bombi bakurikiranye kandi umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri enye arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame, basuye Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi.

Pariki y’Igihugu y’Akagera igaragaramo ubwoko butanu bw’inyamaswa zikomeye zirimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe. Ingana na kilometero kare 1200.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda, aho yaherekejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza.

Biteganyijwe ko Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, akomereza uruzinduko rwe muri Nigeria.

Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yaherekejwe mu cyubahiro cy'abayobozi
Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente bitegereza itorero ribyina bya Kinyarwanda
Intore zavunaga Sambwe binyuze amaso
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani asuhuza Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza n'Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen.Nyamvumba
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente asezeraho Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yurira indege ye
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente, Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen Nyamvumba na IGP Munyuza baganira nyuma y'urugendo rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza