00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia ari mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 December 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen Seedy Muctar Touray n’itsinda ayoboye mu ruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara icyumweru, rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Mu biganiro bagiranye, IGP Namuhoranye yavuze ko ubucuti n’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia ari intambwe ishimishije kandi ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda ari andi mahirwe ku mpande zombi yo kunoza umubano no kwagura ubufatanye.

Ati “Hari icyizere ko iyi nama izafungura imiryango myinshi y’ubufatanye, ifashe no mu guharura inzira nziza yo gukomeza kungurana ubumenyi, gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye bukomeye. Gufatanyiriza hamwe, bizadufasha gushakira ibisubizo bikwiye ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko Isi irushaho gutera imbere.”

“Mu gihe dutangiye iyi ntambwe nshya y’ubufatanye, intego yacu igomba kwibanda ku kubaka imbaraga n’ubushobozi bikenewe kugira ngo duhangane n’ibibazo by’umutekano rusange mu bihugu byacu byombi.”

IGP Namuhoranye yasobanuye ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gushyira hamwe imbaraga no gutegura ingamba nziza zo kugera ku ntego ihuriweho, hatezwa imbere ubufatanye no guharanira icyerekezo kimwe, ashimira ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwashyizeho umurunga w’ubucuti ubu bufatanye buzubakiraho.

Gen Touray mu ijambo rye, yavuze ko igihugu cye kiri mu rugendo rwo kuvugurura inzego z’umutekano zirimo na Polisi ya Gambia (GPF) abereye umuyobozi, bityo ko ari amahirwe yo kubaka ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo hirya no hino ku Isi zirimo na Polisi y’u Rwanda.

Yagaragaje ko bishimiye cyane kubona no kungukira byinshi ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwagezeho, ashimira ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko bwatumye Polisi y’u Rwanda ibasha kwiyubaka no kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Muri uru ruzinduko, Gen Touray n’itsinda ayoboye, biteganyijwe ko bazasura amwe mu mashami n’amashuri ya Polisi hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen Seedy Muctar Touray uri mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .