Ibi yabigarutseho mu ijambo rye rya mbere nk’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yagejeje ku bayobozi n’abakozi b’iyi sosiyete.
Monzer yagaragaje ko mu gihe azaba ayoboye MTN Rwanda izaba yubakiye ku nkingi eshatu.
Ati “Kugeza serivisi kuri buri wese, guhanga udushya ndetse no kubaka ishoramari rirambye.”
Yakomeje avuga ko intego ye nyamukuru ari uguteza imbere gahunda yo kugeza ikoranabuhanga kuri buri Munyarwanda, hadashingiwe ku mibereho ye cyangwa aho atuye cyane cyane ko agiye gushyira imbaraga muri gahunda y’itangwa rya telefoni zigezweho ku giciro giciriritse no kwagura serivisi z’imari zikorerwa kuri telefoni.
Mapula Bodibe wari usanzwe ari Umuyobozi wa MTN Rwanda, yashimye ubwitange n’umurava byaranze abakozi b’iyi sosiyete igihe yari amaze ayiyoboye.
Monzer yari asanzwe ari Umuyobozi wa MTN, ishami rya Sudani y’Epfo, kuva tariki ya 1 Mata 2024. Afite uburambe bw’imyaka 24 muri serivisi z’itumanaho rigera kure.
Yinjiye muri MTN Group mu 2004, akoramo imirimo itandukanye yo ku rwego rwo hejuru. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’iyi sosiyete muri Sudani y’Epfo, yari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’amakuru muri MTN Uganda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!