00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi Mukuru mushya wa MTN Rwanda yijeje kuzageza serivisi zayo kuri buri wese

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 4 May 2025 saa 03:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru mushya wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yagaragaje ko ubuyobozi bwe buzaba bushingiye ku nkingi eshatu zirimo kuzageza serivisi zayo kuri buri wese, guhanga udushya no kubaka ishoramari rirambye.

Ibi yabigarutseho mu ijambo rye rya mbere nk’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yagejeje ku bayobozi n’abakozi b’iyi sosiyete.

Monzer yagaragaje ko mu gihe azaba ayoboye MTN Rwanda izaba yubakiye ku nkingi eshatu.

Ati “Kugeza serivisi kuri buri wese, guhanga udushya ndetse no kubaka ishoramari rirambye.”

Yakomeje avuga ko intego ye nyamukuru ari uguteza imbere gahunda yo kugeza ikoranabuhanga kuri buri Munyarwanda, hadashingiwe ku mibereho ye cyangwa aho atuye cyane cyane ko agiye gushyira imbaraga muri gahunda y’itangwa rya telefoni zigezweho ku giciro giciriritse no kwagura serivisi z’imari zikorerwa kuri telefoni.

Mapula Bodibe wari usanzwe ari Umuyobozi wa MTN Rwanda, yashimye ubwitange n’umurava byaranze abakozi b’iyi sosiyete igihe yari amaze ayiyoboye.

Monzer yari asanzwe ari Umuyobozi wa MTN, ishami rya Sudani y’Epfo, kuva tariki ya 1 Mata 2024. Afite uburambe bw’imyaka 24 muri serivisi z’itumanaho rigera kure.

Yinjiye muri MTN Group mu 2004, akoramo imirimo itandukanye yo ku rwego rwo hejuru. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’iyi sosiyete muri Sudani y’Epfo, yari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’amakuru muri MTN Uganda.

Ali Monzer yahize kugeza serivisi za MTN kuri buri wese
Mapula wari umaze igihe ayobora MTN Rwanda yashimiye uburyo abakozi bayo bakomeje kurangwa n'ubwitange n'umurava mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .