Umuyaga ukomeje kubangamira ingendo za drones zitwara amaraso

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Drones za Zipline zitwara amaraso zikomeje guhura n’ibibazo birimo imiyaga, kuko iyo ibaye myinshi zishobora kudakora ingendo ndetse nta n’uburyo buraboneka ubu bwo kugenzura no kumenya iyo miyaga bitewe n’ubutumburuke zigenderaho.

Melissa Rusanganwa, umukozi muri Zepline, avuga ko “nubwo bashaka kwagura izi ngendo zikagera mu gihugu ariko hakwiye kugira igikorwa, ku buryo niba indege igiye guhaguruka bamenya uko ikirere gihagaze, uko imiyaga iteye cyane ko bijya bibangamira ingendo.”

Guverinoma y’u Rwanda yo ivuga ko kugenzura ubutumburuke izi ndege zigenderaho bigoranye mu Rwanda, kuko iri koranabuhanga ushobora kurisanga nko mu bihugu nka Kenya muri aka karere gusa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufata ibipimo, kubisesengura no kureba ko byujuje ubuziranenge muri Meteo Rwanda, Musoni Didace, mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko kugira ngo ibyo iri shami rya Drones rikeneye babibone, bibasaba kuba bafite ibikoresho bipima ubutumburuke bw’ikirere, uko imiyaga itembera kandi ubwo bushobozi bukaba budahari.

Yagize ati “Aho tuvugira aha imiyaga dufata ni iyo kuri metero ebyiri gusa, amasitasiyo apima kugeza kuri metero 10 ni ya yandi dufite ku bibuga by’indege, bo baradusaba byibuze kugera kuri kilometero ujya hejuru, ibi bivuze ko bidusaba ubushobozi kugira ngo dushyireho ibyo bipimo bipima ubwo butumburuke bw’uburyo umuyaga utembera kandi ntitubifite.”

Yakomeje agira ati “Gusa kuba tutabifite ntibivuze ngo ntacyo twabaha kuko dufite radari yacu iturebera imiyaga ikomeye, irabitwereka nubwo dufite imwe, icyo twakorana ni uko bo baza tukicarana tukabereka ibyo dukoresha ndetse nabo tukabereka ibyo badufasha.”

Uyu muyobozi avuga ko hari umushinga bashakaga gukorana n’Abasuwisi wo gukoresha drones mu gufata ubwo butumburuke bw’umuyaga mu kirere, ku buryo izo drones bajya bazishyiraho ibyo bipimo ubwazo zikajya zibafasha kubona iyo miyaga.

Ariko avuga ko nabyo bidahagije kubera ko drones ishobora kuba itanarenga metero 400.

Musoni agaragaza ko bagiye kuganira kuri iki kibazo, ku buryo bashobora kugishyikiriza leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko cyakemuka.

Kuva mu 2016 kugeza ubu, Zipline ivuga ko imaze kohereza indege inshuro ibihumbi birenga 16, zatanze umusanzu mu gukwirakwiza udupaki tw’amaraso n’imiti mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu.

Zipline irateganya ko mu mwaka utaha izongera umubare w’ibitaro n’ibigo nderabuzima igezamo serivisi zayo, bikava kuri 25 bibarwa ubu bikarenga 100.

Umuyaga ukomeje kubangamira ingendo za drones zitwara amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza