Umuvunyi yashyize hanze abahamwe no kunyereza no gutanga indonke by’asaga miliyoni 80 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwashyize ahagaragara urutonde rw’abantu 67 bahamwe n’icyaha cya ruswa kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Mutarama 2020, biganjemo abagiye banyereza amafaranga, abatse n’abatanze indonke.

Ni abantu bahurira ku byaha bahamijwe n’inkiko birimo ahanini kunyereza umutungo w’ibigo bakoreraga, kwakira indonke no kuzitanga. Amafaranga yagiye hagati aho asaga miliyoni 80 Frw.

Kuri urwo rutonde hagaragaraho abantu 67, muri bo 61 ni ab’igitsina gabo, mu gihe ab’igitsina gore ari batandatu gusa.

Muri abo harimo nk’uwari umucungamutungo w’ibitaro bya Nyagatare, Nsabimana Angelus, wahamijwe kunyereza umutungo ungana na miliyoni 27. 4 Frw. Nyuma yo guhamwa n’icyaha yakatiwe gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyioni 55.1 Frw.

Harimo na Musitari Patrick wakoreraga sosiyete Batsaida wahamijwe kunyereza umutungo w’amadolari 21 936, hamwe na 720 000 Frw agakatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, na Kayonga Modeste wayoboraga Ishuri ryisumbuye rya Gafungo muri Rusizi wahamijwe kunyereza miliyoni 8.8 Frw, agakatirwa gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 9 Frw.

Muri abo kandi harimo Dukundane Jean Claude wari Perezida wa Koperative Wowe Nanjye wahamijwe kunyereza miliyoni 7.4 Frw, akatirwa igifungo cy’imyaka umunani y’ihazabu ya miliyoni 14.8 Frw.

Muri abo harimo n’uwari umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe gutandukanya inoti zishaje n’inshya, Kangura Eulade, wahamijwe kunyereza umutungo wa 770 000 Frw, akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 2.3 Frw.

Harimo kandi uwari umukozi uhagarariye RSSB ku Kigo Nderabuzima cya Muko n’uwari umukozi w’Irembo, bahamijwe kunyereza 327.000 Frw na 309 000 Frw uko bakurikirana.

Uretse abagiye banyereza amafaranga, harimo n’umushumba wo muri Nyagatare wahamwe no kunyereza ihene 27, akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Mu byaha bijyanye no gutanga indonke, uwahamijwe gutanga indonke nyinshi ni uwitwa Gakwaya Albert watanze 250 000 Frw, wakatiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya 750 000 Frw. Harimo n’uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Karere ka Muhanga, wahamijwe kwaka no kwakira indonke ya 40 000 Frw, akatirwa gufungwa imyaka itanu.

Abandi batanze indonke harimo n’abatanze 5000 Frw, 3000 Frw, ndetse hari n’umuzunguzayi wahamijwe gutanga indonke ya 2000 Frw, akatirwa gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya 10 000 Frw.

Uretse igihano cy’igifungo abahamijwe iki cyaha bakatiwe, banaciwe ihazabu igera hafi muri miliyoni 200 Frw.

U Rwanda ruheruka gukora amavugurura mu itegeko rihana icyaha cya ruswa, aho ubu gifatwa nk’icyaha kidasaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .