Ni igitabo gikubiyemo ibyo yabonye mu Rwanda kuva mu myaka ye ya mbere akiri mu gihugu kugeza ubu u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu rugendo rwo kwiyubaka.
Umuhango wo kumurika igitabo cye wabereye mu Murwa Mukuru wa Suède, Stockholm witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Johan Jakobsson usanzwe ari Umunyambabanga wa leta muri iki gihugu.
Uyu Jakobsson aherutse mu Rwanda ubwo igihugu n’Isi byatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Witabitiwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, Dr Diane Gashumba n’abandi.
Arrhenius w’imyaka 60 yakuriye mu Rwanda, akurira ku Kibuye (Karongi y’ubu) aho se yari umumisiyoneri.
Icyo gihe yigaga mu mashuri hamwe n’abana b’Abanyarwanda kuva mu 1965 mu myaka ye ya mbere y’ubuto bwe, aho yavuye mu Rwanda afite imyaka 14.
Nk’uko yabigaragaje, uyu mugabo yageze iwabo ananirwa kwibagirwa ibyo yumvanaga abagendaga iwabo bavuga n’ibyo yabonaga mu ishuri byose bishingiye ku macakubiri n’ivangura no kwibasira Abatutsi.
Mu bihe bye ari mu Rwanda, yerekwaga ko kizira kuvugisha abana b’inshuti ze b’Abatutsi we n’abo mu muryango we bakababwira ko Abatutsi ari abantu babi cyane nta muntu ugomba kubiyegereza.
Yerekanye ko inshuti biganaga yakomezaga kumuha amakuru y’itotezwa n’ivangura Abatutsi by’umwihariko we n’umuryango we bakorerwaga, ndetse iyo nshuti ye imuteguza ko iwabo bazi neza ko bazicwa.
Igishengura Arrhenius ni uko ibyo byose iyo nshuti yamubwiraga ari ko byagenze, muri Jenoside yakorewe Abatutsi biza kuba inshuti ye yicanwa n’abo mu muryango we.
Arrhenius yerekana ko ubwo Jenoside yari irimbanyije ya nshuti ye yamwandikiye ibaruwa imusezeraho, ibintu na n’ubu atarakira.
Byatumye yiyemeza gukurikirana buri kimwe cyose kijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi byibuze na we ngo agire umusanzu atanga mu guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Uyu mugabo yakurikiraniye hafi imanza z’abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu gihugu cye.
Ikindi Arrhenius ntasiba kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri radiyo z’iwabo muri Suède, ndetse mu minsi ishize yatanze ikiganiro kuri SverigesRadio, igitangazamakuru cyumvwa n’igihugu cyose.
Amateka mabi yaranze u Rwanda cyane cyane ivangura yiboneye we ubwe ni ryo ryatumye Arrhenius yiga amategeko cyane ko yari yariyemeje kurirwanya aho ryaba riri hose, ibidakunze akisunga amategeko yagombaga kuminuzamo.
Kugira ngo wumve ko gushaka ari ugushobora ndetse icyo umuntu aharanira nta kabuza akigeraho, Arrhenius ubu yagizwe umuvunyi muri Suède ushinzwe kurwanya ivangura aho riva rikagera.
Kuva ubwo ntiyahwemye gukoresha ubwo bubasha yahawe mu guharanira icyiza cyane cyane binyuze mu kwigisha ububi bw’ivangura.
Ibyo akabikora atanga ingero z’ibifatika z’ibyabaye mu Rwanda n’aho iryo vangura ryarugejeje, abarenga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse.
Ubwo Arrhenius yamurikaga gitabo cye, yagaragaje ko iyo agerageje kugaruka kuri ayo mateka ari ibintu bimugora cyane.
Mu kumurika igitabo cye Arrhenius yongeye kwerekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yakozwe amahanga arebera, kugeza ubwo hari n’abatagira umutima batinyuka kuyihakana kandi ibihamya byayo byose bigarararira buri wese.
Ni ingingo yagarutsweho na Amb Dr Gashumba wavuze ko iki gitabo cya Arrhenius kizakomeza gufasha mu ntego u Rwanda rwihaye rwo kudatezuka ku kuvuga amateka afite gihamya mu buryo bwo guhinyuza abakigambiriye guhakana nkana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeye kwerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikageragezwa ndetse igashyirwa mu bikorwa, uburyo yahagaritswe n’Inkotanyi zabohoye igihugu n’ibindi.
Amb Gashumba yagarutse ku bihugu byagize uruhare mu kuvangura Abanyarwanda, muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukingira ikibaba abayikoze.
Yavuze ko biteye isoni kubona bimwe muri ibyo bihugu byishe amatwi ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, Abatutsi barenga miliyoni bakicwa, nyamara ubu bikaba bitinyuka gushaka kwigisha Abanyarwanda uko bakwiriye kubaho no kuyobora igihugu cyabo.
Arrhenius aherutse mu Rwanda muri Mutarama 2024 aho yari agiye mu mwiherero yakoreye i Karongi ngo asoze igitabo cye ariko ngo anasure imiryango y’inshuti ze biganaga zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzego zitandukanye z’igihugu.
Arhenius yiyemeje kuvuga ukuri ku byabaye mu Rwanda, kuko yizera ko ari bwo buryo bwonyine bwo guhindura Isi.
Igitabo cye kiri mu Rurimi rw’Igi-Suédois (ururimi rwo muri Suéde) akaba yitegura kugishyira mu cyongereza.
Kuri ubu cyamuritswe nk’imfashanyigisho izafasha mu mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!