Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ishusho ya ruswa mu Rwanda n’ingamba zo kuyirwanya.
Ni ikibazo cyagaragajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, wagarukaga ku ngaruka za ruswa n’akarengane mu bikorwa by’imyubakire.
Yagaragaje ko mu Karere ka Kicukiro hari umuturage wagizweho ingaruka ubwo hubakwaga umuhanda, inzu ye igira ikibazo cyo gucikamo imisate, ariko biza kurangira anasenyewe.
Ati “Umuturage yari yarubatse inzu ye kuva kera, inzu ifite ibikoresho biciriritse, batangiye gukoresha imashini nini inzu ye irajegera izamo imisate. Yegereye inzego z’ibanze azibwira ko inzu ye igiye gusenyuka abaza icyo yakora. Bamubwira gusaba ibyangombwa byo gusana atangiye kubisaba ikomeza kugenda yangirika, bamwemerera kuba asana mu gihe ibyangombwa bitaraza.”
Mupiganyi yavuze ko muri icyo gihe, Umuyobozi wari ushinzwe ubugenzuzi mu Karere wifitemo umuco wo kwaka ruswa, yatangiye kumwoherezaho abakomisiyoneri amusaba miliyoni 3 Frw undi arayamwima.
Ati “Nyuma y’uko umuturage yanze kuyatanga, wa muyobozi yaje kuzana abantu basenya ya nzu y’umuturage. TI Rwanda twagerageje gukora ubuvugizi ariko kubera kwanga gufata izo nshingano inzego zishinzwe kumurenganura ntabwo zabikoze.”
“Byageze aho tumugira inama yo kugana inkiko ubu kiri mu nkiko. Uyu mubyeyi yari afite imiryango umunani imutungiye abana, ni umupfakazi ubu ikibazo cye kiri mu nkiko ariko murabona ko azize akarengane.”
Yakomeje avuga ko “Uwo mugore ari mu gihirahiro, inzego nk’Umujyi wa Kigali waranditse ngo nta karengane babonamo ariko akarengane karahari.”
Mupiganye yemeje ko akurikije ibyo yabonye, uwo muturage yarenganye n’ubwo ikibazo cye gikomeje kwirengagizwa n’abakamurenganuye.
Ati “Mu myumvire yanjye nk’umuntu ushobora gukora ubusesenguzi butanoze 100% nukuri yararenganye, n’ibyemezo byaje kuza nyuma Umujyi wa Kigali umwemerera gusana. Arasana se ibyo basenye?”
Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Emmanuel Karasi, yavuze ko icyo kibazo cyari gikwiye gukemurwa n’inzego zitandukanye bitabaye ngombwa ko agana inkiko.
Ati “Uko nabyumvise, birasa n’aho umuturage yarenganye hakabaho no kuba Umujyi wa Kigali ugaragaza ko atarenganye. Ukibaza ubwo hagati aho nta rundi rwego rwafasha? Ubu umuturage agiye kujya mu rukiko yararenganyijwe, asiragire ashyireho n’amafaranga? Numva byashyirwaho umucyo, kuko hano hari abayobozi benshi hakarebwa uburyo uwo muturage arenganurwa atarinze gusiragira mu nkiko.”
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje ko nk’urwego rw’umuvunyi rugiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo herebwe uko uwo muturage yarenganurwa.
Ati “Ntekereza ko umuturage tutagakwiye kureka ajya mu rukiko mu by’ukuri. Hari inzego zishinzwe gukemura ikibazo ntabwo umuturage yakagombye kurega. Numva ahubwo twagikurikirana ku buryo umuturage atagira guhomba kabiri. Niba koko yararenganyijwe bakajya mu nkiko ntabwo byaba ari byo mu by’ukuri.”
Yongeyeho ati “Nk’Urwego rw’Umuvunyi turabaza TI Rwanda yazanye iki kibazo, hanyuma tuzagikoreho umuturage arenganurwe atiriwe ajya mu rukiko.”
Urwego rw’Umuvunyi rukunze gukemura ibibazo by’abaturage byagaragayemo akarengane na ruswa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!