00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvunyi Mukuru yijeje gukurikirana ibibazo by’ingurane no gusiragiza abaturage muri Kamonyi

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Urwego rw’Umuvunyi rwijeje abaturage b’Akarere ka Kamonyi gukurikirana ibibazo bya ruswa, gusiragiza umuturage, iby’ubutaka n’akarengane, byagaragajwe mu nzego z’ ibanze muri aka Karere.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane mu murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi.

Raporo ya Rwanda Bribery Index (RBI) yasohotse 2021, igaragaza ko mu nzego z’ibanze ruswa yazamutse ku 10,1% ivuye kuri 6,9%, naho mu bushinjacyaha iri ku kigero cya 6,9%.

Ubu bukangurambaga buri mu rwego rwo gukomeza kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo kugirango bivugutirwe umuti.

Ibibazo abaturage bagejeje ku Umuvunyi Mukuru byibanze ku badafite ibyagombwa by’ubutaka, ibijyanye no kuzungura, amakimbirane ku butaka, ibijyanye n’ubugure, amakimbirane ashingiye mu mibanire mu miryango, abaturage batahawe ingurane, gusiragizwa n’ ibindi.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yavuze ko ku bijyane n’ibibazo bagaragaje, akenshi biterwa n’Abayobozi batererana umuturage bakamuhanana, n’ababanza gufata ruswa kugira ngo bakemure ibibazo by’abaturage mu nzego z’ibanze, bityo bagomba kubiryozwa.

Yagize ati “Nta kuntu ikirego cy’umuturage cyamara imyaka 15 kitarakemuka, hari uwo batunze agatoki ku bijyane na ruswa, gusa niyo mpamvu tuba twaje kwegera abaturage. Nizeye ko RIB na Polisi bagiye kubikurikirana. Naho niba agejeje ikibazo ku Rwego, byagakwiye gukemukirwa aho ntakwirirwa bamwirukansa kuko bitanga isura mbi ku gihugu."

Nirere yanavuze ko ubushake n’ubushobozi bwo guhashya ruswa bushingira kuri Politike ya buri gihugu, nubwo hariho amategeko mpuzamahanga asobanura ingamba zo gukumira ruswa.

Ni muri urwo rwego, Leta y’ u Rwanda yiyemeje gushyira ingufu mu guhashya ibikorwa bya Ruswa n’akarengane.

Yakomeje asaba abaturage ko ibindi bibazo bijyanye n’amakimbirane y’umuryango bigomba gukemurirwa mu miryango kuko usanga birirwa mu Nkiko kubera kutumvikana kandi bagakwiye kwiga uburyo bwo kubikemurira mu bwumvikane bitanyuze mu nkiko.

Ubu bukangurambaga buzamara icyumweru aho buzakomereza mu yindi mirenge itandukanye igize aka Karere ka Kamonyi irimo Rukomo, Musambira, Rugalika, Nyarubaka, Mugina,Kayumbu n’ahandi

Mu bandi bitabiriye ubu bukangurambaga harimo Umuyobozi w’ intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere n’inzego z’umutekano.

Biteganijwe ko ubu bukangurambaga buzagera mu turere 15 dutandukanye mu Gihugu mu gukumira ibyaha, kubana neza mu mahoro n’ibindi.

Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo, iby’amashyirahamwe, ibyerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’Inzego zayo n’iby’abikorera no gukangurira abo bakozi n’izo Nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro.

Raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi, umwaka wa 2020-2021 igaragaza ibibazo uru rwakiriye mu Karere ka Kamonyi byari 52, muri byo 40 byarakemutse, 10 biracyakurikiranwa mu nzego zibishinzwe naho 2 ntibiracyemuka.

Urwego rw'Umuvunyi rwatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ruswa n'akarengane
Dr. Nahayo yijeje gukurikirana ibibazo abaturage bagaragaraje
Umuvunyi Mukuru yasabye abayobozi kwita ku bibazo by'abaturage
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice (Iburyo), Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine (hagati) n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère (ibumoso)
Abaturage bavuze ko hari abayobozi babaka ruswa
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko abayobozi barya ruswa bagomba kubiryozwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .