Umuvunyi Mukuru yavuze ku mitungo y’abayobozi iragizwa cyangwa igahishwa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yavuze ko abayobozi bakuru basabwa kumenyekanisha inkomoko y’imitungo yabo babikoze ariko ko hashobora kuba hari iyaba itagaragazwa.

Izi mpungenge yazigaragaje ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ayigezaho raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2017/2018.

Ku basabwa n’itegeko kumenyekanisha imitungo yabo, Murekezi yagize ati “Hakozwe igenzurwa ry’imitungo y’abantu 1 655, abantu icyenda ntabwo bashoboye gusobanura imitungo yabo.”

Yasobanuye ko iyo badashoboye gusobanura iyo mitungo, iperereza ryimbitse ritangira kandi n’imitungo yabo ntibashobore kuyishyira ku bandi.

Nubwo aho batabonye ibisobanuro bifatika ku mitungo ari mbarwa, Murekezi, yavuze ko hari n’imitungo ihishwa n’iragizwa abandi bantu.

Ati “Ariko ikibazo gikomeye dukomeje kugira ni imitungo itagaragara mu imenyekanishamitungo; imitungo ihishwa, iragizwa. Icyo cyo ni ikibazo cy’ingorabahizi turimo twigaho kugira ngo tuzarebe uko tuzatere intambwe mu buryo bwo kubona iyo mitungo itagaragajwe.”

Umuvunyi Mukuru yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko amakuru babona ari abagaragaza imitungo yabo, iy’umugore n’iy’abana batarageza ku myaka 18.

Depite Uwingabiye Solange, we yagaragaje ko kugenzura imitungo byagera mu bikorera.

Yagize ati “Nari mfite icyifuzo ko itegeko ryanozwa n’abayobozi b’ibigo byigenga bakajya bamenyekanisha imitungo ndetse hakanasuzumwa imikorere y’ibyo bigo mu kurwanya ruswa.”

Avuga ko hari aho usanga abayobozi bamwe b’ibyo bigo ari bo bafite ijambo rinini mu masoko.

Iki gitekerezo Umuvunyi Mukuru yacyakirije yombi avuga ko byakwigwaho, bikiyongera ku biri gutekerezwaho by’uko abakozi bose ba leta bajya bamenyekanisha imitungo yabo.

Kuri ubu itegeko rireba abayobozi bakuru kugeza ku bakozi bafite aho bahurira n’umutungo wa leta, kugira ngo hagenzurwe ko ntabigwizaho umutungo, barigisa ibya rubanda cyangwa barya ruswa.

Ku bijyanye na ruswa ari nacyo abadepite bavuzeho cyane, raporo y’Umuvunyi yerekanye abantu 259 bahamwe n’icyaha cya ruswa, biganjemo abahaniwe iri hagati ya 2000 Frw, 10000 Frw na 5000 Frw. Biganjemo abashoferi, abamotari, abahinzi n’abandi.

Depite Murara Jean Damascène ati “Ikigaragara ni amafi matoya yagiye agaragaraho ibyaha bya ruswa, ba bandi bagaragajwe n’urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bari hehe, ba bandi bagaragajwe na PAC bari hehe? Ese ntihaba hahanwa abantu batanga amafaranga ubusabusa, amafi manini, ba bandi barigisa za miliyani ntibagaragare?”

Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko yishimira ko itegeko rishya ryo guhana ruswa ryasohotse muri Kanama 2018, ryashyize mu byaha bya ruswa, ibijyanye no kunyereza umutungo, byongeye ubu kikaba ari icyaha kidasaza.

Yizeye ko muri raporo itaha abitwa abakomeye, bagiye kujya bagaragara ku rutonde igihe ibyaha byamaze kubahama. Yibutsa ko PAC n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta atari ubucamanza.

Mu bindi, Umuvunyi Mukuru yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hakiri ibibazo byinshi by’akarengane, birimo ibibazo byo kutarangiriza igihe imanza zaciwe n’abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yabwiye abadepite ko ahangayikishijwe no kumenya ibyerekeye imitungo abayobozi baragiza ntigaragare ko ari iyabo
Abadepite bateze amatwi raporo y'Urwego rw'Umuvunyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza