Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 igaragaza ko bakiriye amadosiye 31 y’ibyaha bya ruswa yasesenguwe, 10 arimo ibyaha bayashyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, atatu ashyikirizwa inzego zitandukanye nk’amakosa y’akazi mu gihe icyenda yaburiwe ibimenyetso na ho andi icyenda aracyakurikiranwa.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ko Abanyarwanda bataraha agaciro igikorwa cyo gutanga amakuru ku byaha bya ruswa n’ubwo hari bake bashobora kuyatanga.
Yagaragaje ko mu bikwiye kwihutishwa harimo politike yo kurwanya ruswa irimo kuvugururwa n’itegeko ryo kurengera umutangamakuru ku byaha birimo n’ibya ruswa.
Ati “Abatanga amakuru ku byaha birimo n’ibyaha bya ruswa urwego rw’umuvunyi rwagaragaje ko ari ngombwa ko bajya bagira ishimwe bagenerwa, ishimwe ntabwo ari amafaranga gusa, rishobora kuba gushimirwa mu ruhame, kuba impamyabumenyi, uko mujya mubona igihugu cyacu gishimira abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, dutekereza muri ubwo buryo ko nabyo byatanga umusaruro.”
Yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2023/2024, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye bunakurikirana ibirego kuri ruswa 934 biregwamo abantu 1.718. Muri byo, 358 byaregewe inkiko, 442 birashyingurwa, 134 biracyakurikiranwa
Uburyo bwo gushyiraho ishimwe ku batanga amakuru bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro aho umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi utatanze inyemezabuguzi ya EBM kandi yagurishije, ahabwa 50% by’amande uwo mucuruzi acibwa.
Kugeza muri Kanama 2024, abagera ku bihumbi 25 hirya no hino mu gihugu ni bo bari bamaze kwiyandikisha muri ubu buryo.
Muri bo ibihumbi umunani batangiye guhabwa ishimwe rikubiyemo 10% by’agaciro k’ibyo umuntu yaguze yanasabye fagitire ya EBM; na 50% by’amande ahabwa umukiliya watanze amakuru ku mucuruzi utatanze fagitire ya EBM kandi yagurishije.
Miliyoni 310 Frw zakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ni yo yatangiye gusaranganywa ndetse ku ikubitiro hatanzwe miliyoni 91 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!