00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvunyi Mukuru yakebuye abayobozi birindiriza mu gukemura ibibazo by’abaturage

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 22 May 2024 saa 09:04
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rusizi gushyiraho icyumweru cy’ubutaka kiziga ku bibazo byabwo, bagashyiraho n’umwanya wo gusobanurira abaturage amategeko y’izungura mu rwego rwo kugabanya ibibazo bikigaragara mu bijyanye n’ubutaka.

Yabivugiye mu murenge wa Bugarama ku wa 21 Gicurasi 2024, muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukumira no kurwanya akarengane.

Mu murenge wa Bugarama ahari hateraniye abaturage baturutse mu mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Muganza, Nirere yakiriye ibibazo by’abaturage.

Ni ibibazo byiganjemo iby’abareganyijwe amasambu n’indi mitungo, ibibazo by’abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’ibikorwaremezo ntibahabwe ingurane n’ibibazo by’izungura bituruka ahanini ku bushoreke n’ubuharike.

Umuvunyi Mukuru yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’abishyuza ingurane bagiye kugikorera ubuvugizi abaturage bakishyurwa.

Ati “Ibibazo twabonye by’ubutaka ni ibibazo bishobora gukemurwa n’inzego z’ibanze mu cyumweru cy’ubutaka no mu nteko z’abaturage…ikindi ni icy’abagabo babyara ku bandi bagore. Ubona ko abaturage mu by’ukuri badasobanukiwe iby’izungura. Icyakorwa ni ukwigisha abaturage amategeko y’izungura n’ubushyingiranwe."

Nirere yavuze ko ari inshingano z’abayobozi kwigisha abaturage amategeko, abasaba kwifashisha inteko z’abaturage, uyu munsi bakigisha itegeko rimwe, ubutaha bakigisha irindi ku buryo abaturage basobanikirwa.

Ibibazo Umuvunyi Mukuru yakiriye yabihaye umurongo, atanga ukwezi kumwe cyo kuba zamaze kubikemura.

Ikibazo umuvunyi yakiriye kigahabwa umurongo atwara nomero ya telefone y’umuturage, kugira ngo azakurikirane ko cyakemutse, ndetse n’iyo ubuyobozi bumaze gukemura ikibazo buha raporo Umuvunyi.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko 70% by’ibibazo rwakira bigahabwa umurongo, bikemuka.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, ubwo yarimo gukemura ibibazo by'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .