00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvuno wa Leta mu kwigobotora ubukode bw’inzu bwa miliyari 7Frw ku mwaka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 September 2022 saa 07:19
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority:RHA), bwatangaje ko bwateye intambwe yo gukemura ikibazo cy’ubukode bw’inzu zikorerwamo n’ibigo bya leta kuri ubu bugeze kuri miliyari ndwi z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Iki kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2020/2021.

Hagaragajwe ko RHA yishyuye 7,4 z’amafaranga y’u Rwanda yo gukodesha ibiro 32 kugira ngo ibigo bya Leta bitandukanye bibone aho gukorera ariko nta gahunda yanditse yerekana uburyo amafaranga y’ubukode azagenda agabanuka kugira ngo bifashe ibigo bya Leta kubona ibiro byabyo.

Ikindi kandi amafaranga y’ubukode yiyongereyeho miliyari 3,05 avuye kuri miliyari 4,3 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 7,4 Frw mu gihe cy’umwaka wagenzuwe.

Amafaranga menshi akoreshwa mu gukodeshereza Inzego za Leta inzu zo gukoreramo, hagaragajwe ko yatanzwe kubera kubura gahunda iboneye yo kubaka cyangwa kugura iibiro bya Leta.

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana imari n’Umutungo by’igihugu ubwo bumvaga ibisobanuro bya RHA ku makosa mu micungire y’umutungo yagaragajwe n’iyo raporo, bavuze ko ayo mafaranga ari menshi ndetse ashobora gushyira leta mu gihombo.

Depite Bakundufite Christine yagaragaje impungenge ko “twazahora mu myenda kuko amafaranga atabonekera igihe.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe imicungire y’inyubako za leta, Bimenyimana Eraste yavuze ko ubwiyongere bw’ubukode nta sano bufitanye n’izamuka ry’igiciro cy’inzu.

Yavuze ko byatewe n’uko hari inzego za leta zitari zisanzwe ku rutonde rw’izikodesherezwa ariko ubu zitangwaho amafaranga.

Harimo Ubushinjacyaha Bukuru, Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru byimuwe aho byakoreraga kubera indi mishanga iri gukorerwa mu kibanza zahozemo.

Hari kandi Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yakoreraga muri Stade Amahoro ubu ikaba yarasenywe kubera ko iri kuvugururwa.

Polisi, ishami rya Remera n’Ikigo Nderabuzima cya Remera nabyo biri muri gahunda y’ibigomba gukodesherezwa nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RHA, Nsanzineza Noel, yavuze ko kwiyongera kw’amafaranga y’ubukode bw’inzu z’ibigo bya leta biterwa n’uko hari inzego nyinshi zivuka nta nzu za leta zihari zo gukoreramo.

Ati “Ni byo koko biteye inkeke kuba ayo mafaranga tuyishyura ku bukode kandi agenda yiyongera.”

Mu ngamba iki kigo gifite ndetse cyatangiye gushyira mu bikorwa, harimo kugura inzu zizakira ibigo bya leta.

Ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali hari inzu igiye kwimurirwamo ibigo bitanu; intambwe yo kuyigura ngo igeze kuri 95% ku buryo mu mpera z’uyu mwaka izaba yamaze kugera mu maboko ya leta.

Izimurirwamo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, Ikigo cya Mine, Peteroli na Gaz (RMB) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA).

Mu Karere ka Huye naho hazagurwa indi nzu izimurirwamo Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) N’Inteko y’Umuco.

RHA yakomeje ivuga ko uretse inzu ziri kugurwa hari n’izindi ziri kubakwa zirimo iya RURA iherereye mu Kiyovu cy’abakene (mu Mujyi wa Kigali) izajyamo inzego zitandukanye, bikazagabanya mu buryo bufatika ikigero cy’ubuso bukodeshwa.

Nsanzineza yakomeje agira ati “Ubuso buzaba busigaye bukodeshwa icyo gihe tuzasaba ba rwiyemezamirimo bazatwubakira ibiro (Office Complex) dushobora gushyiramo inzego za leta, ya mafaranga twakoreshaga mu bukode tukagenda tuyishyura ariko mu gihe kirambye.”

Urujijo mu kubara igiciro cy’ubukode

RHA yanenzwe kutagira inyandiko ngenderwaho cyangwa politiki ikoreshwa mu kugaragaza igiciro cy’ubukode bwa metero kare imwe ku nyubako zikodesherezwa Inzego Leta.

Depite Mukabalisa Germaine, yasabye ko iki kigo gusobanura uko byagenze ku nzu yakodesherezwaga Ikigo Gishinzwe Igororamuco (NRS) n’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC), yakodeshwaga miliyoni 19 Frw ku kwezi.

Muri Nyakanga 2019 inama y’abaminisitiri yemeje ko NRS yimuka ikajya Karongi.

Muri Mutarama 2020, RHA yavuguruye amasezerano y’ubukode kugira ngo ubuso bwakodeshwaga n’ibigo byombi bugabanuke kuko hari hasigaye kimwe.

Nyuma y’amezi 10 iryo vugura rikozwe bikemezwa ko hazajya hishyurwa miliyoni 14 Frw buri kwezi ngo ni bwo RHA yagiye gupima ubuso busigaye.

Mukabalisa ati “Havuguruwe amasezerano hagendewe kuki ko mutari mwapimwe ngo mumenye ubuso?”

RHA yanenzwe kandi kutagira inyandiko igaragaza impamvu hahinduwe amasezerano y’ubukode bw’Ibiro by’Intara y’Amajyepfo yagiranye na RSSB kuri metero kare 320, amafaranga ava kuri miliyoni 4,6 agera kuri miliyoni 7,0 Frw ku kwezi. Uku kwiyongera kwageze kuri 33,3% kandi kutagombye kurenga 20%.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RHA, Nsanzineza Noel (hagati), yavuze ko kwiyongera kw’amafaranga y’ubukode bw’inzu z’ibigo bya leta biterwa n’uko hari inzego nyinshi zivuka nta nzu za leta zihari zo gukoreramo
Ubwo abayobozi ba RHA bitaba Komisiyo ya PAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .