00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvuno mushya w’abikorera bo mu Rwanda mu kwinjira ku Isoko Rusange rya Afurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 September 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Muri Gicurasi 2022, Itsinda rigizwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Abikorera [PSF], n’abandi banyamuryango barwo barimo abacuruzi bagiriye uruzinduko i Maputo muri Mozambique, bavayo hemeranyijwe itangizwa rya Sosiyete yitwa Zambezia Holding Ltd, gihuriweho n’abashoramari bo mu Rwanda.

Iki ikigo kuri ubu cyamaze kwandikishwa mu Rwego rw’Iterambere, RDB nk’ikizajya gishora imari muri Mozambique aho kizibanda mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibikorwaremezo. Mu bihe bya vuba kizatangira imirimo.

IGIHE yamenye ko Zambezia Holding Ltd izaba ifite imari shingiro ya miliyoni 4$ [arenga miliyari 4Frw], aho biteganyijwe ko izaba igizwe n’abashoramari bagera kuri 50, kuri ubu abagera kuri 35 nibo bamaze kuboneka ndetse mu gihe 15 basigaye bazaba babonetse, ibikorwa bizahita bitangira.

Zambezia Holding Ltd, izaba ikora ubucuruzi, ubwubatsi bw’imihanda, inzu zo guturamo [Real Estate], inzu zo gukoreramo ubucuruzi, gukodesha n’ibindi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri urwo ruzinduko rwabaye hagati ya tariki 23-28 Gicurasi 2022, PSF yasinyanye amasezerano n’ishami rishinzwe ubucuruzi muri Mozambique aho bemeranyije ubufatanye mu bijyanye no korohereza abacuruzi no kubashakira amasoko ku mpande zombi.

Perezida wa PSF, Robert Bafakulera na Alvaro Massingue ku ruhande rwa Mozambique nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

Icyo gihe habaye inama ku bucuruzi n’ishoramari yahuje impande zombi, haba imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, abikorera bo mu Rwanda basura uruganda rukora amabati n’insinga z’amashanyarazi, uruganda rukora imyenda, Icyanya cyahariwe Inganda cya Beluluane [Beluluane Industrial Park (Boane)], Uruganda rukora imiti rwa LDS [Medical Equipment Factory] ndetse n’uruganda rukora matela rwa Garments Factory.

Iri tsinda kandi ryasuye Icyambu cya Beira giherereye ku mugezi wa Pungue, aho gishobora gufasha abacuruzi bo mu Rwanda mu kuba bakorana ubucuruzi n’icyo gihugu. Ni icyambu kandi gikora kuri Tanzania na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ubuyobozi bwa PSF icyo gihe bwagiranye ibiganiro n’abayobozi b’icyambu cya Beira, kugira ngo harebwe uko Abanyarwanda bashobora koroherezwa kujya bagikoresha bajyana ibicuruzwa muri Mozambique cyangwa babivanayo bijyanwa mu Rwanda.

Mozambique ni kimwe mu bihugu birenga bitanu abikorera bo mu Rwanda bamaze gusura muri uyu mwaka birimo Centrafrique, Misiri, Zimbabwe n’ahandi.

Nko muri Misiri, uruzinduko rwarangiye hemejwe ishyirwaho ry’Uruganda rutunganya imyenda, imikandara ndetse n’amakoti akoze mu ruhu. Imikorere yarwo izajya ikorana bya hafi n’urukora nk’ibyo mu Misiri kuko rwo ruba rufite ibikoresho byifashishwa, aho rwazajya rufasha urwo mu Rwanda kubibona.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko izi ngendo ziri muri gahunda ya PSF ihoraho yo gufasha abacuruzi na ba rwiyemezamirimo kubona amasoko hanze y’u Rwanda kugira ngo babashe kubyaza amahirwe.

Ati “Leta y’u Rwanda iba yashakiye abanyarwanda mu bindi bihugu. Ni muri urwo rwego dukora izo ngendo kugira ngo duteze imbere ibicuruzwa ibikorerwa iwacu.”

Rwiyemezamirimo Karasira Willy Claude uri mu bashoramari b’Ikigo Zambezia Holding Ltd, yavuze ko kuba abikorera bari gufungurirwa amarembo mu bindi bihugu byo mu mahanga ari amahirwe akomeye yo kuba abacuruzi cyangwa abashoramari mpuzamahanga, kumenya amategeko akoreshwa mu bindi bihugu ndetse no kwagura amasoko y’ibyo bakora.

Ati “Abacuruzi bo mu Rwanda babifitemo inyungu ikomeye cyane yo kuba bagiye gukorera ku rwego mpuzamahanga. Urumva ni isoko ryaguka, ni isoko ry’abacuruzi b’u Rwanda rigenda ryaguka, ni ukuvuga ko abacuruzi b’u Rwanda bazaba bashoye imari muri Zambezia bazaba bashobora gucuruza mu Rwanda no muri Mozambique no mu bindi bihugu.”

Ruzibiza avuga ko umusaruro ugenda uva muri izi ngendo uhambaye kandi biteze ko mu bihe biri imbere bizarushaho kuba byiza no kugaragarira Abanyarwanda.

Ati “Ibihugu byinshi twagiyemo abacuruzi bahavaga bakoze ibigo by’ubucuruzi cyangwa inganda zihuriweho na bamwe mu bagiye muri izo ngendo ndetse n’abandi batabashije kugenda ariko bifuza gukora ishoramari muri icyo gihugu.”

“Ubu dufite kompanyi zashinzwe muri ubwo buryo kandi turizera ko zizagira umusaruro ugaragara kuko hari ubushake ndetse zimwe zamaze gutangira izindi zamaze kwandikwa muri ibyo bihugu kugira ngo bitangire ubucuruzi.”

Yakomeje agira ati “Muri rusange abacuruzi bacu bamaze kungukira byinshi muri izi ngendo dukora. Bamaze gushora imari igaragara kandi nta mucuruzi ushora atabona ko azunguka, kugeza ubu hari benshi bamaze kwimura ibikorwa byabo ndetse bamwe bakanafasha abataragiye muri izo ngenda kujyayo kureba ayo mahirwe.”

Amahirwe yo kwinjira ku Isoko Rusange rya Afurika

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iherutse gutangiza ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Isoko Rusange rya Afurika [ACFTA], kugira ngo abikorera bo mu Rwanda babashe kumenya amahirwe ribahishiye bityo baribyaze umusaruro.

Ni ibintu bishimangirwa na Ruzibiza uvuga ko iyo ari imwe mu ntego nyamukuru y’izi ngendo PSF ikomeje gukorera mu bihugu bya Afurika kugira ngo abikorera bo mu Rwanda babashe kureba uko babyaza umusaruro amahirwe yashyizweho n’Isoko Rusange rya Afurika.

Ati “Ikindi bifasha abacuruzi b’u Rwanda kwiga imikorere y’ahandi bikanabafasha kuzabona abahirwe neza muri ACFTA.”

Ruzibiza avuga ko impamvu bakomeje kwibanda ku bihugu bya Afurika cyane ari uko ibyinshi bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda kandi binafite amahirwe menshi y’ubucuruzi n’ishoramari ndetse usanga bihuje umuco n’u Rwanda ku buryo kujya gukorerayo uri Umunyarwanda bihita bikorohera.

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwagira ibigo by’ishoramari by’Abanyarwanda bikorera mu mahanga bizafasha igihugu kwiyubaka mu bukungu no kongera ibyoherezwa mu mahanga kandi uko Abanyarwanda bashora imari hanze bituma binjiza amadovize bityo bikazamura ubukungu bw’igihugu.

Karasira we yagize ati “Kuba Abanyarwanda bari kujya gushora imari mu bihugu bya Afurika bizanafasha mu kwisanga ku isoko ryose rya Afurika kuko nk’ibyo bikorwa n’Abanyarwanda ariko babikorera mu bindi bihugu biba bifite umwimerere waho kimwe n’uko ibikorerwa mu Rwanda imbere biba bifite umwimerere wabyo, biraza kutworohera kubijyana muri ibyo bihugu kubera ko tuzaba dusanzwe dukorerayo.”

Avuga kandi ko ibijyanye n’imisoro byoroshywa iyo abantu bagiye kujyana ibicuruzwa mu bindi bihugu babivanye mu Rwanda nk’uko amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika abigena. Ni mu gihe imisoro ari kimwe mu bishobora gutuma ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka ndetse na ba nyirabyo bagatinya kubijyana mu bindi bihugu kubera imisoro ishobora kubahombya.

Yakomeje agira ati “Tuvuge nk’urugero rworoshye, ufashe Mitzing y’u Rwanda ukayijyana muri Zambia unyuze mu mazi, mbere y’uko bashyira mu bikorwa ibiciro by’imisoro ya Afurika, ushobora gusanga icupa ryari kuba rihagaze ibihumbi 5Frw, mu gihe hazaba hashyizweho ibiciro by’imisoro Nyafurika, rishobora guhita rigerayo rihagaze ibihumbi 3Frw, icyo gihe rizagurwa nk’ibindi byose byo muri icyo gihugu kuko ibiciro byayo bizaba bidahanitse ugereranyije n’ibikorerwa aho mu gihugu.”

Ukwishyira hamwe nk’intwaro izafasha Abanyarwanda guhiganwa ku Isoko Rusange rya Afurika

Imibare IGIHE yahawe na PSF igaragaza ko hari ibigo birenga umunani bihuriweho n’abikorera bo mu Rwanda kandi bikomeje kugaragaza ko bitanga ibisubizo mu Rwanda ku buryo no kwagurira ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda byoroshye.

Mu bigo bihuriweho n’abashoramari batandukanye bo mu Rwanda harimo icya Tri-Seeds gitumiza imbuto z’ubwoko bwose mu mahanga ku buryo kugeza ubu nta Munyarwanda ukigira ikibazo cy’imbuto yo guhinga.

Ikindi kigo ni icya Cross Boarder Investment Group cyashinzwe mu bihe umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wari ufunzwe, aho abacuruzi bishyize hamwe kugira ngo bajye bajya kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa n’ahandi bakabizanira abacuruzi bato mu Rwanda.

Hari kandi Ikigo NINE United Traders, ni ikigo gitwara ibicuruzwa mu makamyo aho kuri ubu gifite amakamyo manini arenga 100, yifashishwa mu kuvana ibicuruzwa mu bihugu nka Tanzania na Kenya bizanwa mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa PSF bugaragaza ko kwishyira hamwe kw’abacuruzi bishobora kubafasha kugira ibigo binini kandi bikomeye byatuma babasha guhiganwa ku Isoko Rusange rya Afurika haba mu bijyanye no kugira ibicuruzwa byinshi cyangwa byiza mu bijyanye n’ubuziranenge.

Inganda zo mu bihugu bitandukanye Abanyarwanda bakomeje gusura, hari izatangiye gutegura imikoranire n'izo mu Rwanda
Ibikorerwa mu Rwanda bikomeje guhabwa rugari mu bihugu nka Zambia
Ubuyobozi bwa PSF bukomeje kujya gushakira amasoko abikorera bo mu Rwanda
Abanyarwanda bakomeje kwagura ishoramari ryabo binyuze mu masezerano bagirana n'abacuruzi bo mu mahanga
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yavuze ko bakomeje gushakira amasoko abikorera bo mu Rwanda yabageze mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .