00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvugizi wa Polisi yahamije ko nta kinyabiziga ‘Sophie’ ishobora gufotora ikibeshyeho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 January 2025 saa 08:32
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko ikoranabuhanga rya camera zicunga umutekano wo mu muhanda zizwi nka ‘Sophie’, ridashobora kwibeshya ku kinyabiziga ngo cyandikirwe kandi atari cyo cyakoze amakosa, kuko iryo koranabuhanga ritareba gusa ‘plaque’ y’ikinyabiziga.

Mu kiganiro yagiranye RadioTV10, ACP Rutikanga yabajijwe ku mpungenge abatwara ibinyabiziga by’umwihariko imodoka bavuga z’uko hari igihe ‘Sophie’ zijya zifotora ibinyabiziga byabo zibyitiranyije n’iby’abandi begeranye.

Yagize ati “Ntabwo bishoboka hari n’abajya batubwira ko twabibeshyeho. Ririya koranabuhanga rya ‘Sophie’ ry’ubwenge buhangano rifite uburyo bukorana na moteri iri gukora. Iyo ikinyabiziga cyihuta hari uburyo moteri yikaraga kandi ririya koranabuhanga rimenya moteri ntiriyibeshyeho. Abantu ntibumve ko ribanza kureba ‘plaque’ ahubwo ribanza moteri noneho nyuma rigafata amafoto ya cya kinyabiziga gifite iyo moteri harimo n’aya ‘plaque’”.

ACP Rutikanga yasobanuye ko n’iyo ibinyabiziga byaba byegeranye kandi biri kwihuta bidashoboka ko ‘Sophie’ ifotora ikinyabiziga kiri imbere gusa ngo ni uko ari cyo kigaragara neza.

Ati “Niba imodoka zose ziri kwihuta, [...] kuko ari moteri zazo ziruka, camera ishobora gufotora yihuta ukagira ngo ni umurabyo umwe kandi zose yazifotye. Ntibishoboka ko utwaye ikinyabiziga avuga ngo aragenda yiruka ariko yihishe inyuma y’ikiri imbere ye kuko buri modoka ifashwe n’iriya camera ifoto yayo irayisigarana n’andi makuru menshi ajyanye n’uko yagendaga”.

Ikindi Umuvugizi wa Polisi yagarutseho ni abatwara moto bajya bica amategako y’umuhanda bitwaje ko bafotorwa na ‘Sophie’ iri inyuma yabo gusa kuko kuri moto ari ho haba ‘plaque’ honyine’.

Ati “Ni imbogamizi kuba moto ifite ‘plaque’ inyuma gusa; bivuze ko ibasha gufotorwa na camera iri inyuma yayo gusa”.

Yasobanuye ko nubwo iyo mbogamizi ihari ariko ‘Sophie’ atari zo camera zonyine zicunga umutekano wo mu muhanda ku buryo kuba idafotoye moto iri ku muvuduko mwinshi bitavuze ko iryo kosa bataribona.

Ati “Nko mu masangano y’imihanda hari izindi camera zifata ibyahabereye. Hari abajya baza kuburana ngo twabarenganyije tukaberaka ko nubwo ‘Sophie’ itabafotoye ariko twarebye ku zindi camera tukabona ko bakoze amakosa”.

ACP Rutikanga yongeyeho ko ubu camera zizwi nka ‘Sophie’ zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ariko ko mu gihe bizaba ngombwa zizongerwamo n’izindi serivise nko kureba abatwaye bavugira kuri telefone n’abatwara batambaye umukandara wabugenewe kuko ubwo bushobozi na bwo zibufite.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Rutikanga yavuze ko ikoranabuhanga rya 'Sophie' rikora neza
Camera zo ku muhanda zizwi nka 'Sophie' ntizishobora kwibeshya ku kinyabiziga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .