Ni mu kiganiro yagiranye na RBA asobanura impamvu yo guhindura ibiciro by’ingendo byaherukaga gushyirwaho ku wa 14 Ukwakira 2020, abaturage bakagaragaza ko batabyishimiye.
Lt Col Nyirishema yavuze ko igabanuka ry’ibiciro by’ingendo ryashobotse kuko Leta yatekereje ku muturage igashyiramo uruhare rwayo kugira ngo hatagira ubihomberamo haba umuturage ndetse na ba nyir’amasosiyete atwara abantu.
Yagize ati “Hagati y’igiciro umuturage yagombaga kwishyura, n’igiciro agiye kwishyura, icyo kinyuranyo ni inyunganizi Leta ishyizemo, ni inyunganizi iri hagati ya 20 na 30%.”
Yongeyeho ati “Ni inyunganizi nini, ni inyunganizi ivuga iti Leta yitaye ku muturage, ni inyunganizi ivuga iti twese turakorana, haba Leta, umuturage, na wa wundi utanga serivisi, twese hamwe dufatanije bikaba byagenda neza kurusha uko byari bimeze.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ko nta rukuta hagati y’abaturage n’abayobozi babo.
Yagize ati “Binavuze ko hagati y’umuturage n’ubuyobozi bw’igihugu cye, nta rukuta rurimo, ibyo abaturage bavuga turabumva, kandi kumva Umunyarwanda na Leta y’u Rwanda gukora ikimworohereza n’igituma imibereho myiza izamuka, ni ihame dukomeyeho.”
Ubusanzwe Leta yari isanzwe yunganira urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo butandukanye burimo korohereza imisoro abinjiza imodoka zitwara abagenzi, ariko ni ubwa mbere igiye gutanga ubwunganizi bwo muri uru rwego.
Lt Col Nyirishema yagize ati “Uburyo bw’ibiciro, uburyo bw’amafaranga yinjira nta yindi nyunganizi yari ihari, wa wundi utanga serivisi, amafaranga yose agomba gukoresha kugira ngo ayitange yagimbaga kuva muri cya giciro kiba cyashyizweho, igitandukanye ubu ngubu, hari ayo umuturage yatanze hakaba n’ayo Leta yongeyeho.”
Itangazo ryasohowe na RURA kuri uyu wa 21 Ukwakira riragira riti “Hashingiwe ku byemezo by’Inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho ku itariki ya 14 Ukwakira 2020, byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.”
Rikomeza rivuga ko muri iki gihe, leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Kuri ubu umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25.9 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28.9 Frw.
Ibiciro byatangajwe bizatangira kubahirizwa ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!