00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoni wakuriye mu muhanda yawuvuyemo atangira ubucuruzi buciriritse

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 07:04
Yasuwe :

Umutoni Liliane, ni umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko uvuka mu Karere ka Gakenke, uvuga ko yakuriye mu muhanda bitewe n’amakimbirane yahoraga hagati y’ababyeyi be.

Uyu mwana wamaze imyaka itatu yibera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yahisemo kuba muri ubwo buzima kubera ko hari igihe yamaraga n’iminsi ibiri nta kintu cyo kurya abona no kwanga guhora abona ababyeyi be bamurwanira imbere.

Avuga ko amakimbirane yahoraga hagati y’ababyeyi be akenshi na kenshi yaterwaga n’ubusinzi kuko se na nyina iyo babaga batasinze nta kibazo bagiranaga.

Ati “Bakundaga kurwana basinze, iyo babaga nta cupa basomye nta kibazo bagiranaga ikibazo n’uko iyo babaga barwanye nta n’uwibukaga kuduhahira njye na murumuna wanjye.”

Akomeza avuga, ko bitewe n’uko se na nyina batakundaga gusiba agacupa kandi n’iyo babaga bakanyweye batabahahiraga, we na murumuna we baratorotse bajya mu Mujyi wa Kigali gushakisha imibereho.

Ati “Byabaye ko tuza i Kigali gushakisha ubuzima nyuma nza kuburana na murumuna wanjye noneho nanjye ntangira kuraraguzwa mu muhanda nyuma nibwo nigiriye inama mva mu muhanda njya gukora akazi ko mu rugo amezi abiri noneho amafaranga bampembye ntangira kuyacuruzamo amagi n’ubunyobwa.”

Akomeza avuga ko ubuzima bwo mu muhanda bwaje kumugora bitewe n’ingorane zitandukanye yagendaga ahura nazo zirimo gushaka gufatwa ku ngufu n’aba-marine bagenzi be. Ibi ngo ni byo byatumye ava mu muhanda ahitamo guora ubucuruzi buciriritse.

Ati “Ubu ngenda nzengurutsa ubu bunyobwa n’amagi ayo nkuyemo nkakuramo ayo kurya andi nkayazigama nkazayishyuramo inzu.”

Avuga ko zimwe mu ngorane ahura nazo ari uko hari igihe ibyo acuruzwa babifata bakabimwambura kuko ubucuruzi bwo mu kajagari butemewe.

Umutoni akomeza avuga ko afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye akanashimangira ko abonye igishoro gifatika yashinga restaurant kuko azi neza ko itajya ihomba kubera ko nta gihe abantu badakenera ibyo kurya.

Umutoni yiyemeje gutangira ubucuruzi buciriritse aho gukomeza kuba mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .