Umuti witwa G-TRAZ ‘Amitraz 12.5% EC’ ukoreshwa mu buvuzi bw’amatungo wahagaritswe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyasohoye itangazo ryo guhamagaza no guhagarika ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti witwa G-TRAZ (Amitraz 12.5% EC) ukoreshwa mu buvuzi bw’amatungo; ku bw’impamvu zo kuba udafunze neza bituma utumuka ndetse n’ingano yawo ikagabanuka.

Muri iryo tangazo,Rwanda FDA yahamagariye abinjiza n’abaranguza iyi miti kutongera kuyigurisha amafarumasi acuruza imiti y’amatungo no kuyisubiza aho bayikuye.

Abinjiza imiti ya G-TRAZ (Amitraz 12.5% EC) mu gihugu n’abayiranguza, bahawe iminsi 10 yo kugeza kuri Rwanda FDA raporo ikubiyemo ingano y’imiti yinjijwe, iyacurujwe, iyagaruwe ndetse n’izaba ihari.

Ikigo Rwanda FDA cyaboneyeho no gusaba abaganga b’amatungo guhagarika gukoresha iyi miti.

Iyi miti ya G-TRAZ (Amitraz 12.5% EC) yahagaritswe, ni iyakozwe mu Ugushyingo 2018, ikaba yari kuzarangira mu Ugushyingo 2021. Yakozwe na sosiyete ya Tianjin Speerise Challenge Biotechnology, yinjizwa mu gihugu na Green Age International Ltd.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .