00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano waje ku isonga mu bipimo by’imiyoborere, imitangire ya serivisi isubira inyuma

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Ukwakira 2022 saa 12:27
Yasuwe :

Urwego rujyanye n’ituze n’umutekano rwaje ku isonga mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda n’amanota 95.53%, mu gihe imitangire ya serivisi nziza yasubiye inyuma igira amanota 77.69%, mu gihe mu mwaka ushize uru rwego rwari rufite 81.86%.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwatangaje ku nshuro ya cyenda ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda (RGS).

Ni ubushakashatsi bwagendeye kuri raporo zitandukanye zagiye zikorwa cyangwa inyandiko zatanzwe n’ibigo bifite inshingano zarebwagaho.

Kimwe no ku nshuro zabanje, harebwe ku nkingi umunani zirimo kugendera ku mategeko, ubukungu n’imiyoborere, imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira mu bya politiki n’ukwishyira ukizana, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa n’umutekano.

Muri izo nkingi kandi harebwe ku ngingo nini 35, hitabwa ku bipimo 144.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko ibi bipimo bigamije kwimakaza gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano mu gukoresha neza ubushobozi buhari.

Ni ibipimo kandi bigamije guteza imbere uruhare rw’abaturage mu miyoborere, no kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

Yakomeje ati "Uko izi nzego zose zitwaye, urwego rw’Ituze n’umutekano rwagize amanota ya mbere 95.53%, kugendera ku mategeko bigira 90.81%, uburenganzira mu bya politiki n’ukwishyira ukizana bifite 87.84%, naho kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bigira 87.19%."

"Izindi nzego eshatu zifite munsi ya 80%: Imiyoborere mu bijyanye n’ubukungu ifite 77.85%, imitangire ya serivisi nziza ifite 77.69%, naho kongerera abaturage ubushobozi n’imibereho myiza biza ku mwanya wa nyuma n’amanota 75.81%."

Dr Kaitesi yagaragaje ko ugereranyije n’ibipimo biheruka, hari ahabaye impinduka zigaragara kuko kugendera ku mategeko byari 87.8, uburenganzira mu bya politiki ari 83.8 %, uruhare rw’abaturage ari 84.19%, naho ituze n’umutekano ari 95.47%.

Ni mu gihe kongerera ubushobozi abaturage n’imibereho myiza byari 75.23%, naho kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bifite 86.76%.

Yakomeje ati "Imitangire myiza ya serivisi yasubiye inyuma iva kuri 81.86% igera kuri 77.69%, naho ibijyanye n’ubukungu n’imiyoborere byari kuri 74.65% bigera kuri 77.85%,. birumvikana twese dushobora kubona ko ubukungu burimo kuzahuka mu buryo butandukanye, ari nabyo bituma habaho iki kinyuranyo turimo kubona."

Urebye nko mu bijyanye no kugendera ku mategeko, kubona ubutabera byagize amanota 91.99%, imikorere y’ubushinjacyaha ihabwa 99.17%, naho imikorere y’ubucamanza ihabwa 79.19%, aha bakaba barasubiye nyuma.

Mu byahise bigaragazwa ko bikeneye gushyirwamo imbaraga mu bucamanza harimo ibirarane by’imanza cyane cyane mu Rukiko rw’Ikirenga n’inkiko nkuru, aho ubu birenga 32.04% by’imanza zose zihari.

Ingigo y’ubwisanzure mu bya politiki n’ukwishyira ukizana nayo yagaragajwemo inenge ikeneye gushakirwa umuti, aho nk’uburyo abanyamakuru bishimiye uko bahabwa amakuru biri ku kigero cya 46%.

Dr Kaitesi yagize ati "Ni ibintu bikeneye kongerwamo imbaraga, kuko mu gihe tuganira gutya, ni ngombwa kwibutsa ko kubona amakuru ari uburenganzira. Uramutse utabizi ntiwamenya uburyo bwo kubinoza. Ni ngombwa kiuko uretse gutanga amakuru mu itangazamakuru, tugomba no kuyasangiza n’abaturage."

"Kandi nta mpamvu ikwiye gutuma abantu batabikora, kubera ko nta kintu cyo guhisha gihari."

Ni mu gihe mu bijyanye n’urwego rw’umutekano rwakomeje kuza imbere mu gihugu, hagenzuwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu byagize amanota 99.90%, umutekano w’abantu n’ibyabo ufite 92.25%, naho ubumwe, ubwiyunge n’imibanire myiza byagize amanota 94.58%.

Dr Kaitesi yakomeje ati "Aha nta rwego rufite intege nke, ariko dukeneye gushimangira intambwe zimaze guterwa mu buryo bw’umwihariko."

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, Varsha Redkar-Palepu, yashimye uburyo intambwe zakomeje guterwa mu nzego zitandukanye, nubwo byari ibihe bigoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati "Mu bihe bigoye niho uba ukeneye bwa buyobozi buhamye, ari nayo mpamvu uyyu munsi tutambaye udupfukamunwa, ni ukubera imiyoborere myiza."

Mu myanzuro itangwa n’iryi raporo harimo guhuza igenamigambi ry’igihugu na gahunda zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ireme ry’uburezi no kunoza imiterere ya gahunda zo kwita ku batishoboye no kubafite ubumuga by’umwuhariko.

Muri iyo myanzuro kandi harimo gusaba inkiko kongera imbaraga mu kugabanya ibirarane by’imanza, harimo no kwifashisha uburyo budasanzwe nk’uko byakozwe hashingwa Urukiko rw’Ubujurire.

Ibyo bikajyana no kwifashisha inzego zose nk’imiryango itari iya leta nk’amadini, mu kwimakaza imiyoborere myiza no kurwanya ruswa.

Mu bijyanye n’ubukungu, iyi raporo isaba kunoza gahunda ziganisha ku gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro, kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imitangire ya serivisi.

Umutekano ukomeje kuza ku isonga mu bipimo by'imiyoborere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .