‘‘Umutekano wacu mu Rwanda ni nk’uw’ifi mu mazi’’ - Abanye-Congo bijunditse abazamuye imvugo ya ‘balkanisation’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Mutarama 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2019 wasize Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziciye intege imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, CNRD n’indi ikorera mu Burasirazuba bwa RDC binyuze mu bitero zayigabyeho.

Ibikorwa byo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro byatangijwe nyuma y’isezerano rya Perezida Félix Tshisekedi wiyemeje guhanagura burundu imitwe ihungabanya umutekano w’igihugu cye n’akarere muri rusange.

FARDC yatangiye kurwanya inyeshyamba ziri ku butaka bwa Congo zirimo iza FDLR, Nyatura, NDC na Maï-Maï mu Ukwakira 2018. Yivuganye abarwanyi bato b’imitwe y’iterabwoba mbere yo kugera mu bushorishori bwayo aho zivuganye n’abayobozi.

Iyo nkubiri yaguyemo abayobozi bakomeye muri FDLR ku isonga barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare; General Musabyimana Juvenal alias Jean-Michel Africa wayoboraga RUD-Urunana; Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wari ukomeye muri FLN na Gen Jean Pierre Gaseni wayiyoboraga wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Aba biyongeraho abafashwe mpiri ndetse bamwe bakoherezwa kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda barimo Nsekanabo Jean Pierre [Lt Col Abega] wari ushinzwe iperereza na La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’iyi mitwe byarayishegeshe bikomeye ku buryo imaze kugwa ruhabu, yacitse intege ku buryo nta cyerekezo cy’ibyo irwanira.

Mu minsi ishize, Umutwe w’Abarwanyi wa FDLR ukorera ibikorwa by’iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC, wuririye ku mvugo z’Abanye-Congo bavuga ko hari ibihugu bishaka kwigarurira Uburasirazuba bwayo mu cyiswe ‘balkanisation’, unatunga u Rwanda agatoki.

Uyu mutwe washinzwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubarizwa muri RDC aho umaze imyaka 26 ukora ibikorwa byo kwica abasivili, gufata ku ngufu, gushimuta n’ibindi.

Iryo tangazo rya FDLR rivuga ko yamagana ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu “kwica impunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC.’’

Ibi byose byuririye ku mvugo yagarutsweho n’abarimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni Umuvugizi w’Ihuriro ritavuga rumwe na Leta rya Lamuka.

Mu Ukuboza 2019 Muzito yavuze ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata. Hakenewe ubushobozi n’igisirikare gikomeye.”

Iyi mvugo yakongeje uburakari mu Banye-Congo, ndetse ntibariye iminwa kuko bayamaganiye kure! Ku ikubitiro abayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, banenze ijambo rye, bamusaba kwisubiraho.

Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2008 na 2012 ajya ku buyobozi bwa Lamuka ku wa 2 Ukuboza 2019 asimbuye Jean-Pierre Bemba.

Avuga ku mvugo ye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yabwiye itangazamakuru ko hari abanyapolitiki bo muri RDC bakeka ko bazamamara nibavuga nabi u Rwanda.

Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bishingiraho gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”

Tshisekedi ashimirwa gutokora ijisho rya RDC mu mahanga

Kuva yarahirira kujya ku butegetsi, ku wa 24 Mutarama 2019, Perezida Tshisekedi yagaragaje umuhate wo gushyira igihugu cye ku murongo. Abaturage bishimira intambwe amaze gutera mu kugiha icyerekezo gihamye no guhashya imitwe ihungabanya umutekano wacyo.

Agahenge muri iki gihugu kanatumye umubano wacyo n’u Rwanda utengamara. Muri Mata 2019, Sosiyete y’Ubwikorezi ya RwandAir yatangiye gukorera ingendo mu Mujyi wa Kinshasa.

Bamwe mu baturage ba RDC baba mu Rwanda babwiye IGIHE ko Tshisekedi yasanze hari ibibazo byinshi, ariko mu mwaka umwe gusa aho agejeje igihugu hateye ubwuzu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yashyize imbaraga mu kunga ubumwe n’ibindi bihugu, guhashya imitwe y’inyeshyamba no kugarura ituze muri RDC, yanatangiye kubaka imihanda n’ibindi bikorwa by’iterambere byasaga n’inzozi ku butegetsi bwamubanjirije.

Abanye-Congo mu Rwanda baradamaraye!

Abanye-Congo benshi bahuriza ku kuvuga ko batekanye mu Rwanda kuko rubaha agaciro, bagenda ijoro n’amanywa batikandagira bakiyumva nk’abari mu rugo.

Asumani Kungwa Polycarpe ukora akazi ko kogosha i Kigali yavuze ko amaze imyaka 20 mu Rwanda ariko yishimira umutekano we.

Ati “Mbayeho neza, ndikorera. Ndatekanye ntawe dufitanye ikibazo, sindafungwa na rimwe. Aha turatekanye, ni mu ijuru.’’

Umwe mu batashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko umutekano we na bagenzi be ari nta makemwa.

Ati “Tumeze nk’ifi mu mazi. U Rwanda si kimwe n’ibindi bihugu ugenda wikandagira nk’uri hejuru y’amagi wirinda ko yameneka.’’

Kuri Namegabe Bagalwa ukomoka i Bukavu mu gace ka Kadutu, umaze imyaka ine mu Rwanda, we ngo uburyo bafashwe butuma hari abibagirwa gusubira iwabo.

Ati ‘‘Iwacu ntiwamara amasaha 24 utumvise urusaku rw’amasasu ariko imyaka ine isatira itanu sindumva n’isasu na rimwe. Turifuza kuzabona amahoro nk’aya muri RDC. Twari tuzi ko u Rwanda ari igihugu kitabamo abanyamahanga, ko Abanyarwanda ari abantu b’abagome ariko twasanze ari imyumvire twashyizwemo, ariko twasanze hameze neza.’’

Imvugo ya Muzito yijunditswe, bamwe bayigereranya ‘n’ubujiji’

Abanye-Congo benshi mu bitekerezo byabo bavuga ko bidakwiye ko Muzito atangaza amagambo abiba urwango hagati y’ibihugu byombi mu kinyejana cya 21.

Kungwa yavuze ko amagambo ya Muzito arimo kwibeshya guhambaye kuko amahoro ariyo y’ibanze.

Ati “Ibihugu bigomba gukundana, njye sinemera iby’abavuga ko u Rwanda ruteza ibibazo muri RDC. Muzito biriya yabivuze ku bushake bwe ariko yarabeshye, si ko biri. Ni amagambo agamije kubiba urwango, ni mabi, ni ngombwa ko tugenderanira tukaba umwe. Aha turishimye cyane.’’

“Bashake umutekano muri RDC, bayikunde aho kuba abakurura bishyira kandi abaturage bari gupfa. Umunye-Congo ni we wica igihugu cye. Imyumvire ye (Muzito) ni nk’iya Kabila, bayoboye RDC imyaka 18 ariko bayisize nta kintu gifatika igezeho. Nibareke Tshisekedi ayobore kuko ari mu murongo mwiza.’’

Salum Masoudi [Sabin] wageze ku butaka bw’u Rwanda mu 2000, yavuze ko icyo Abanye-Congo bakeneye ari uko amahoro asagamba.

Ati ‘‘Uwavuze ngo intambara, ni ubucucu, ni ubucucu bwuzuye. Umuntu aravuga gusa, ariko ntacyo akora. Rekana n’uriya; nta buryo wasuzugurana n’umuntu ukurusha ubwenge mu nzira zose.’’

Namegabe Bagalwa yavuze ko ijambo rya Muzito ashobora kuba yararishingiye ku myumvire ye.

Ati “Ariya magambo yavugiye mu itangazamakuru ni ukugambanira Abanye-Congo, cyane nkatwe dutuye muri Kigali. Tubayeho neza, dufite amahoro, hari uwo wabwira gusubirayo akanga kubera umutekano we.’’

Yavuze ko Muzito ari umuntu udashaka iterambere kuko “Gutangaza intambara ni ugusenya iterambere kandi twe nk’Abanye-Congo ntidushaka kubyumva. Turashaka ko aho turi hose, twishimira abo turibo. Imana ifashe Muzito imukuremo iyo mitekerereze.’’

Twazinutswe intambara burundu, turifuza amahoro n’abaturanyi!

Visi Perezida wa Diaspora ya RDC mu Rwanda, Anaclet Kalinda, yavuze ko intambara idakwiye gukomeza kogezwa kuko Abanye-Congo banyuze mu bihe bigoye.

Uyu mugabo w’abana batanu, amaze imyaka isaga 20 mu Rwanda, yigisha Amateka n’Ubumenyi bw’Isi muri École Francophone Antoine de Saint-Exupéry i Kigali. Yavuze ko mu busesenguzi bwe, ibyo Muzito yavuze bishobora kuba bigamije kugerageza gupfobya Tshisekedi uri gushaka guha ikuzo RDC.

Ati “Ni amagambo ya politiki ateye inkeke; nk’umuntu uri ku ruhande rw’abatsinzwe amatora, agomba gushaka uburyo bwose bwo gusebya Guverinoma iriho kuko Perezida wacu Tshisekedi ashaka kuzura isura ya RDC ku ruhando mpuzamahanga; RDC ni igihugu gifite isura mbi, kandi we arashaka guhindura igihugu kandi abinyujije muri dipolomasi nziza.’’

Yashimangiye ko bidakwiye gukora intambara n’umuturanyi ahubwo amahoro akwiye kuganza.

Ati ‘‘Uburasirazuba bwa RDC bwakomeje gushegeshwa n’intambara ndetse busigara inyuma mu iterambere, ntidushaka kongera ikibi mu karere kacu.’’

Umuvuno wa Diaspora ya RDC mu guhangana n’imvugo zidakwiye

Umuvugizi wa Diaspora ya RDC mu Rwanda, Dr Awazi Raymond, yabwiye IGIHE ko mu nama bagiranye n’Abanye-Congo babasabye gushishoza ku butumwa bakira, by’umwihariko ubunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Awazi yavuze ko ku Isi yose kuba umunyapolitiki yavuga imbwirwaruhame ibiba urwango, bidakwiye guhabwa agaciro.

Ati “Ni ibitekerezo bye ariko nk’Umunye-Congo sinakwifuza imirwano hagati y’ibihugu byombi. Abayobozi bazagenda ariko ibihugu bizagumaho.”

‘‘Twaganirije abenegihugu ko bakwiye kugira ubushishozi mu gihe bumva imvugo zibiba urwango. Ibyiza ni umubano hagati y’ibihugu byombi. Mbonye Kagame na Tshisekedi nababwira ntibazadutenguhe kuko bari mu murongo mwiza.’’

Mu Rwanda habarizwa Abanye-Congo basaga ibihumbi 30 biganjemo abakora ubwogoshi, abarimu, abaganga n’indi myuga.

Adolphe Muzito akomeje kwamaganwa kubera imvugo ze zafashwe nk'izigamije kubiba urwango hagati y'u Rwanda na RDC
Assumani Kungwa Polycarpe ukora akazi ko kogosha avuga ko mu Rwanda abayeho nk'uri mu ijuru
Namegabe Bagalwa w'imyaka 24 yavuze ko amagambo ya Muzito adafite ishingiro
Salum Masoudi (Sabin) yageze ku butaka bw’u Rwanda mu 2000, akora ubushabitsi bunyuranye
Umuvugizi wa Diaspora ya RDC mu Rwanda, Dr Awazi Raymond asaba abanye-Congo kwirinda imvugo zibiba urwango
Visi Perezida wa Diaspora ya RDC mu Rwanda, Anaclet Kalinda, yavuze ko nta ntambara Abanye-Congo bashaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza