00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Alex Kagame yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutsinsura ibyihebe muri Cabo Delgado

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 September 2024 saa 07:35
Yasuwe :

Gen Maj Alex Kagame wari ukuriye ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, yavuze ko bishimira kuba zarabashije guca intege ibyihebe byashakaga kongera kubura umutwe mu gace ka Mocímboa da Praia muri Cabo Delgado.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Televiziyo yo muri Mozambique, Gen Maj Kagame yasobanuye ko ubu ibice bigenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda bitekanye.

Ati “Navuga ko ibintu bimeze neza mu bice byose tugenzura. Abantu baragenda nta nkomyi.”

Kuva mu ntangiriro za Kanama, hagiye havugwa imirwano hagati y’inzego zishinzwe umutekano n’ibyihebe mu mashyamba yo mu duce twa Mucojo mu Karere ka Macomia.

Ibyo bikorwa byo guhashya ibyihebe bivugwa ko byaberaga mu bilometero 100 uvuye mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, bikifashishwamo intwaro zikomeye zirimo imodoka z’intambara mu gutahura aho ibyihebe byihishe.

Ati “Turi gukora cyane kandi twabashije guca intege umwanzi. Twabashije kumwirukana mu ishyamba rya Catupa, muri Massalo no mu bice bya Mucojo. Hari ibindi bikorwa bigikomeje ariko icyo navuga ni uko umutekano uri mu biganza byacu.”

Cabo Delgado ni agace kigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017. Kuva mu myaka itatu ingabo z’u Rwanda zagerayo, ibintu byasubiye mu buryo.
Gen Maj Alex Kagame wasoje ubutumwa bwe muri Mozambique, ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, bivuze ko afite ubunararibonye bw’imyaka 36.

Yasimbuwe na Gen Maj Emmy Ruvusha wageze muri Mozambique ku wa 20 Kanama 2024 yerekwa ibice byose Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifite mu nshingano birimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.

Gen Maj Alex Kagame ubwo yahererekanyaga ububasha na mugenzi we Gen Maj Ruvusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .