Umutekano ni umurongo utukura – Perezida Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ko umutekano bakwiye kuwufata nk’umurongo utukura utagomba kurengwa n’umuntu n’umwe, kubera ko ari wo uzatuma n’ibikorwa bibateza imbere byose bishoboka.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Turere twa Musanze na Nyabihu.

Yavuze ko nk’Akarere ka Musanze kakira ba mukerarugendo benshi kubera ko ariko gaherereyemo Pariki y ‘Igihugu y’Ibirunga, umutekano ari ingenzi kuko iyo habonetse inyungu nyinshi n’abaturage bibageraho.

Ati “Ntabwo ba mukerarugendo bajya ahantu hadafite umutekano. Ubwo ni ukuvuga ngo kuri njye kuri mwe, kuri twese, umutekano ni umurongo utukura, ushyiraho ukavuga ngo uwurenga arahura n’akaga. Nta we ugomba kurenga umurongo ku bijyanye n’umutekano wacu.”

“Ntawe mukwiye kwemerera, yaba abarimo, yaba aturuka kanze, uwo ni umurongo udakwiye kurengwa kugira ngo dushobore gukora ibiduteza imbere twifuza, uwo murongo nturengwa.”

Perezida Kagame yasabye abaturage kugira iyo myumvire kandi inzego zishinzwe umutekano zigafatanya nabo kugira ngo umutekano ubashe kugerwaho.

Perezida Kagame kandi yasabye abatuye Musanze kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’umwanda, abizeza guhagurukira abayobozi batuzuza inshingano zabo mu gufasha abaturage.

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .