Umutekano n’ituze rusange by’abanyarwanda ku isonga mu bipimo by’imiyoborere bya 2017

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku miyoborere, rwagaragaje ko umutekano n’ituze rusange ry’abaturage byaje ku isonga mu mwaka wa 2017.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bugaragaza uko inkingi z’imiyoborere zari zihagaze umwaka ushize wa 2017. Ni ubushakashatsi buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwamurikwaga ku nshuro ya gatanu.

Mu bipimo umunani ubu bushakashatsi bwubakiyeho, icy’umutekano n’ituze rusange nicyo cyaje ku isonga ku kigero cya 94.97 % bivuye kuri 92.62 % mu mwaka wa 2016.

Igipimo cy’ubutegetsi bugendera ku mategeko gifite amanota angana na 83.68 % bivuye kuri 79.68 %.

Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bifite amanota 83.83% bivuye kuri 81.83%

Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa bifite amanota 76.79 % bivuye kuri 77.01 %, ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage bifite 75.55 % bivuye kuri 74.88, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo byaragabanyutse bigera kuri 83.72% bivuye 86.56.

Imitangire ya serivisi iri ku 74.25% bivuye kuri 72.93 naho iterambere ry’ubukungu riri kuri 78.04% bivuye kuri 76.82 %.

Igipimo cy’iyubahirizwa ry’amategeko nicyo kiyongereye ku rwego rwo hejuru kuko cyiyongereyeho 4 % naho umutekano wiyongeraho 2.35 % .

RGB yatangaje ko icyatumye igipimo cyo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo kigabanyuka byavuye ku manota make yavuye mu buryo abaturage bishimira uko ruswa irwanywa mu nzego z’ibanze byavuye kuri 83.5 % mu mwaka wa 2016 bikagera kuri 60.95 mu 2017 , uburyo abaturage bagaragaza ko bahura na ruswa iyo bashaka serivisi byiyongereye n’ibindi.

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rutangira kwikorera ubushakashatsi ku miyoborere yarwo, ibintu byakorwaga nta kumenya aho byagenze nabi cyangwa neza, agereranya no kubaho nka mbarubukeye.

Yavuze ko byakorwaga n’abanyamahanga bakabikora ku mpamvu zabo bwite, umwanya munini Leta y’u Rwanda ikawumaara yisobanura.

Ati “Twabaga turi kwisobanura twirwanaho, ukisobanura ku bushakashatsi utagizemo uruhare kandi bikaba kenshi nka buri mezi atatu cyangwa atandatu mu nzego zitandukanye.”

Nyuma yo gutangiza Rwanda Governance Scorecard, Busingye avuga ko byagize akamaro kuko ibigenda neza n’ibitagenda neza bibonwa kare.

Ati “Noneho twabonye indorerwamo yacu bwite.Biragoye kujya kwirebera mu ndorerwamo iri mu rugo rw’abandi buri gihe.Iyo iri mu rugo rwawe umenya uko umusatsi wawe umeze, umenya buri cyose.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase yavuze ko imbaraga zikwiye gushyirwa mu mitangire ya serivisi ndetse no guha urubuga abaturage mu bibakorerwa.

Yagize ati “Abantu batekereza ko kugira ngo umuturage agire uruhare mu igenamigambi agomba kuba afite impamyabumenyi nini muri ibyo bintu ariko sibyo kandi ntekereza ko biri guhinduka.Ikibazo gikomeye nuko hari abagitekereza ko hari ibintu bisaba ubumenyi bwihariye ku buryo abaturage batabigiramo uruhare.”

Dr Khabele Matlosa, Umuyobozi w’ishami rya politiki mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yashimye uburyo u Rwanda ruza imbere ku mugabane mu kwigenzura rukamenya ibitagenda neza n’ibikiwye gukosorwa.

Icyakora, yavuze ko hashingiwe ku byagaragajwe mu bushakashatsi imbaraga zikwiye gushyirwa mu nkingi zizamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Haracyari icyuho mu mitangire ya serivisi n’imibereho myiza kandi ibyo ni ingenzi cyane.Impinduramatwara zo mu barabu zatangiriye muri Tunisia, Misiri n’ahandi byatewe n’ibyo bibazo.Ibi ni ibintu bitagomba gufatwa mu buryo bubonetse bwose.”

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bishingira ku makuru atanzwe n’ingeri z’abaturarwanda zirimo abaturage, inzego za Leta, imiryango itegemiye kuri Leta, abashakashatsi n’abikorera.

Bamwe mu banyamahanga bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi
Depite Frank Habineza (ibumoso) n'abandi bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa RGB
Prof. Shyaka Anastase (hagati) mu muhango wo kumurika ubushakashatsi
Dr Khabele Matlosa, Umuyobozi w’ishami rya politiki mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yashimye uburyo u Rwanda ruza imbere ku mugabane mu kwigenzura
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku byanozwa kugira ngo ubushakashatsi bwa RGB burusheho kugira akamaro
Karemera Thierry wahoze ari umudepite akurikiranye ibiganiro
Minisitiri Busingye yavuze ko ubushakashatsi ku miyoborere ari indorerwamo ifasha u Rwanda kwigenzura
Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye avuga ko ubu bushakashatsi ari igipimo cyiza
Prof Shyaka Anastase yasabye ko uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa rwongerwa
Senateri Kalimba Zepyrin, umwe mu bitabiriye
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Fode Ndiaye
Umuyobozi wa Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda (iburyo) na Musenyeri Birindabagabo Alexis

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .