Umutaliyani ukekwaho gusambanya abantu 160 biganjemo abana yafatiwe mu Bufaransa

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’Umutaliyani ufite imyaka 52 y’amavuko ukurikiranwe n’u Budage kubera ibyaha bumukekaho byo gusambanya abantu 160 biganjemo abana yafatiwe mu Bufaransa.

Urwego rushinzwe gushakisha abantu bakurikiranyweho ibyaha mu Bufaransa rwatangaje ko yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize; yafatiwe ahitwa Rumersheim-le-Haut.

Uyu mugabo amaze igihe ashakishwa kugira ngo akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera abana yakoze hagati y’umwaka wa 2000 na 2014.

Abayobozi batangaje ko u Budage bwamutanzeho ibirego 122.

BBC yatangaje ko amakuru aturuka mu Bufaransa avuga ko mu byaha uyu mugabo aregwa harimo no kuba yarasambanyije ku gahato umukobwa we mu gihe cy’imyaka myinshi.

Ku itariki 7 Ukwakira ni bwo u Budage bwatangaje ko uyu mugabo yinjiye mu Bufaransa. Ku wa 16 Ukwakira ni bwo yahise atabwa muri yombi. Ubu ari ahitwa Colmar mu Bufaransa mu gihe harimo kunozwa uburyo bwo kumwohereza mu gihugu cye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .