00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore w’imyaka 19 yarohamye mu Kiyaga cya Burera arapfa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 24 April 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Umusore witwa Kwizera Samuel w’imyaka 19, wimenyerezaga umwuga mu kigo gikora ibijyanye no guteka giherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya, Umudugudu wa Nganzo yarohamye mu Kiyaga cya Burera arapfa.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Mata 2025 ariko aza kurohorwa ku wa 23 Mata 2025.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko yari kumwe na bagenzi be 36 bari batembereye kuri imwe mu mahoteri aherereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni mu Mudugudu wa Birwa, bajya koga, we ararohama.

Amakuru y’urupfu rwa Kwizera kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati “Kwizera Samuel yari kumwe na bagenzi be mu rugendoshuri, bava i Musanze bajya i Burera. Bagezeyo ni bwo bagiye koga mu Kiyaga cya Burera ararohama arapfa, bagenzi be bamushatse baramubura.”

Yakomeje avuga ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rikorera mu Karere ka Burera ryashakishije umurambo wa nyakwigendera uza kuboneka.

Umurambo wa Kwizera wajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

SP Mwiseneza yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko Polisi y’u Rwanda ibagira inama yo kwirinda kujya koga mu biyaga batabizi cyangwa nta bikoresho byabugenewe bafite.

Umusore w’imyaka 19 yarohamye mu Kiyaga cya Burera arapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .