Byabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Mata 2025 ariko aza kurohorwa ku wa 23 Mata 2025.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko yari kumwe na bagenzi be 36 bari batembereye kuri imwe mu mahoteri aherereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni mu Mudugudu wa Birwa, bajya koga, we ararohama.
Amakuru y’urupfu rwa Kwizera kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ati “Kwizera Samuel yari kumwe na bagenzi be mu rugendoshuri, bava i Musanze bajya i Burera. Bagezeyo ni bwo bagiye koga mu Kiyaga cya Burera ararohama arapfa, bagenzi be bamushatse baramubura.”
Yakomeje avuga ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rikorera mu Karere ka Burera ryashakishije umurambo wa nyakwigendera uza kuboneka.
Umurambo wa Kwizera wajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
SP Mwiseneza yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko Polisi y’u Rwanda ibagira inama yo kwirinda kujya koga mu biyaga batabizi cyangwa nta bikoresho byabugenewe bafite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!