Umusirikare w’u Rwanda yaguye muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2020 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, kuwa Mbere yaguye mu gitero cyagabwe kuri izi ngabo mu gace ka Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambéré mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu.

Iki gitero cyagabwe ku ngabo za Loni bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’umutwe witwa 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation). Ntabwo hatangajwe amazina y’umusirikare w’u Rwanda wapfuye, gusa Igisirikare cy’u Rwanda cyabwiye IGIHE ko cyamenye iby’urupfu rw’umwe mu ngabo zacyo.

Iki gitero usibye umusirikare w’u Rwanda byemejwe ko wakiguyemo, cyakomerekeyemo n’abandi basirikare nubwo hatatangajwe ibihugu bakomokamo.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yamaganye iki gitero ndetse yihanganisha umuryango w’umusirikare w’u Rwanda wapfuye hamwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Guterres yavuze ko iki gitero cyagabwe ku Ntumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro gihabanye n’amahame mpuzamahanga. Yasabye abayobozi ba Centrafrique kugira uruhare mu gushakisha abakigizemo uruhare kugira ngo imiryango yabuze umuntu wayo ihabwe ubutabera kandi mu gihe cya vuba.

Umutwe wa 3R wagabye iki gitero ugizwe n’abarwanyi bo muri Centrafrique, washinzwe mu 2015 uvuga ko ugamije kurinda abaturage ibitero bya Anti-Balaka. Uyoborwa n’umuntu witwa Abbas Sidiki.

U Rwanda ni urwa gatatu mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro. Rufite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo 5342 za RDF ziri muri Amisom, Minusca, Unamid, Unisfa na Unmiss.

Ingabo z'u Rwanda zimaze igihe kinini mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .