Bitandukanye n’uko iyi nama yategurwaga, kuri iyi nshuro izitabirwa n’abantu 500 bazaba bateraniye mu cyumba cya Kigali Convention Centre aho kuba abagera ku bihumbi bibiri bitabiraga.
Mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abantu bazaba bateraniye muri KCC bose bazapimwa kugira ngo bibe byizewe ko nta muntu ushobora kwanduza undi, kandi hubahirizwe amabwiriza ajyanye no kukirwanya arimo guhana intera, gukaraba n’ibindi.
Indi mpinduka ni uko iyi nama izaba umunsi umwe, ku wa 16 Ukuboza 2020 aho kuba iminsi ibiri nk’uko byagendaga mu zabanje. Usibye Abanyarwanda bazaba baturutse imbere mu gihugu n’abandi baturutse muri Diaspora bazitabira. Byitezwe ko hari n’ibindi bice bizaba biteraniyemo abantu bayikurikiye.
Izo site zizaba ari enye mu gihugu harimo iya Karongi, Nyaruguru, Kirehe na Gicumbi hiyongereho n’indi izaba iri mu Intare Arena ahazaba hateraniye inama ya YouthConnekt izahuriza hamwe urubyiruko 500 rw’imbere mu gihugu no muri Diaspora.
Kimwe mu bintu biba byitezwe muri iyi nama, ni uko Umukuru w’Igihugu ageza ijambo ku Banyarwanda abagaragariza uko igihugu gihagaze (State of the Nation).
Kuri iyi nshuro byitezwe ko iryo jambo rizaha ihumure Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo bya Coronavirus, bigahungabanya ubukungu.
Hazaba kandi Inama Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside nk’uko bisanzwe, ahagaragarizwa intambwe igihugu kimaze gutera mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.
Urebye abitabiriye inama iheruka yabaye ku wa 19-20 Ukuboza 2019, hari impinduka zitandukanye zabaye mu buyobozi bukuru bw’igihugu. Minisiteri zimwe na zimwe zahawe abayobozi bashya, abandi bahindurirwa imirimo.
Urugero ni nka Minisiteri y’Uburezi irimo amaraso mashya ugereranyije n’abayobozi bayo bitabiriye Umushyikirano uheruka; iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo uzitabira uyu mushyikirano si we witabiriye uheruka umuyobozi wayo.
Iy’Ubutabazi, iy’Ubuzima, iy’Umutekano, Ububanyi n’Amahanga, ndetse no muri Minisiteri ishinzwe Imirimo y’Abaminisitiri, Ubutabera kimwe no mu zindi nzego nk’urw’Umuvunyi, hose habayemo impinduka mu bari abayobozi bazo.
IBIHE BY’INGENZI BYARANZE UMUSHYIKIRANO UHERUKA
Ijambo rya Perezida Kagame rigaragaza uko igihugu gihagaze mu Mushyikirano uheruka wa 2019
Ibigaragaza uko u Rwanda rwageze kuri Vision 2020
Uko imyanzuro 10 y’Umushyikirano wa 16 yashyizwe mu bikorwa
Imibereho itangaje ya Keza, umwana wa Vision 2050
Bafite amaso ariko ntibabona- Kagame ku bashaka guhungabanya u Rwanda
Perezida Kagame yifuza kuzasimburwa n’umugore
Kwimura abatuye mu bishanga: Perezida Kagame yatanze umurongo







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!