Aba batawe muri yombi mu bihe bitandukanye by’Ukwezi kwa Werurwe, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo kwaka cyangwa kwakira indonke, icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, icy’iyezandonke ndetse n’icyaha cyo kurigisa nkana ibyafatiriwe cyangwa ibyanyazwe.
Ibi byaha bakekwaho, byakozwe mu bihe bitandukanye guhera mu 2022 kugeza mu 2025.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE aba bafashwe muri gahunda y’urwo rwego yo guhashya ibyaha, cyane cyane ibimunga ubukungu bw’igihugu nka ruswa mu nzego z’ubutabera.
Ati "Aba bafashwe muri gahunda yo kurwanya ibyaha bya ruswa ndetse no kurwanya abigize Abakomisiyoneri ba ruswa mu nzego z’Ubutabera."
Yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanye imikoranire hagati y’abatawe muri yombi, ashimangira ko RIB ikomeje ibikorwa byo gukurikirana abishora muri ibi byaha.
Ati "Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Mutatsineza Evanys wari Umushinjacyaha yakoranaga na Niyonshuti Ezechiel wamufashaga mu kumuhuza n’abantu babaga bashaka ko abantu babo bagabanyirizwa ibihano cyangwa bakarekurwa kuko babaga hari ibyo bakurikiranyweho n’ubutabera. Gahunda yo kurwanya abantu nk’aba irakomeje, ntabwo izigera ihagarara, tuzakomeza kurwanya ibi byaha kugeza aho abashaka kubikora ari bo bizajya bitera ubwoba."
Mu butumwa yatanze, RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha, mu buryo bw’umwihariko icyaha cya ruswa, kugira ngo ababifatirwamo bagezwe imbere y’ubutabera.
Murangira yakomeje ati "Nta muntu wari ukwiriye kurebera cyangwa ngo yigire ntibindeba ku bantu bigize abakomisiyoneri bo mu butabera. Aba bantu ntibakwiriye kwihanganirwa ndetse n’abo bafanya bari mu nzego zitandukanye. Inama RIB ibagira ni uko babivamo, naho ubundi ntizadohoka kubarwanda. Ntabwo abantu nk’aba bakwiriye kujya bahishirwa kandi bari kwangiza sosiyete nyarwanda."
RIB irakomeza gushishikariza abaturarwanda gukomeza gufatanya nayo mu kurwanya ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’igihugu.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Rwezamenyo mu gihe dosiye zabo zakozwe zishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyi ngingo ya 5 y’iryo tegeko ivuga ku Kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, ivuga ko Umushinjacyaha, Umuhesha w’inkiko, Umugenzacyaha wasabye cyangwa wakiriye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.
Icyaha cy’Iyezandonke ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 23 y’itegeko Nº 69/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.
Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’umubare w’amafaranga y’iyezandonke.
Kudasobanura inkomoko y’umutungo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 9 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kwangiza cyangwa kurigisa nkana ibyafatiriwe cyangwa ibyanyazwe ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 248 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 FRW ariko atarenze miliyoni 2 FRW.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!