Ibi bitaro nibimara kwagurwa bizahita bihindurirwa izina bibe Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK]. Ubu Birimo kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd.
Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang, yavuze ko ubu hasigaye kunoza ibikorwa bya nyuma umushinga ukagera ku musozo.
Yabikomojeho ku wa 25 Ugushyingo 2024, ubwo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, hamwe n’abandi bakozi b’iyi ambasade basuraga ahari kwagurirwa Ibitaro bya Masaka mu rwego rwo kureba aho ibikorwa bigeze.
Gao Zhiqiang, yagize ati “ Ku bijyanye n’imirimo isigaye, ibipimo bigaragaza ko ubu imirimo imaze kurangira ku rugero rwa 80%. Ubu hasigaye kunoza ibijyanye n’ubwiza bw’imbere n’inyuma by’inyubako no gushyira ibikoresho by’ibanze nk’ibitanda n’utubati mu nzu, hanyuma bikazashyikirizwa Leta y’u Rwanda mu mpera za 2025 nk’uko biteganyijwe.”
Yavuze ko igenamigambi n’ingengo y’imari byari byateganyirijwe uyu mushinga nta mpinduka zigeze zibamo, ashimangira ko ibikorwa byose biri kugenda neza.
Ati “Ni ngombwa ko impande zombi zikomeza gushyiraho imbaraga kugira ngo imirimo izarangire koko mu gihe cyateganyijwe, maze u Rwanda rwakire ibitaro bishya.”
Ibi bitaro bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.
Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400.
Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.
Ambasade y’u Bushinwa itangaza ko mu mpera za 2025 ari bwo biteganyijwe ko bizaba byuzuye neza.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko uyu mushinga wo kwagura Ibitaro bya Masaka ari umwe mu bikorwa by’ingenzi mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuzima.
Ati “Abakuru b’ibihugu byombi bawushyize imbere, kandi kugeza ubu ibikorwa biragenda nk’uko byari biteganyijwe mu igenamigambi ryabyo.”
“Birashimishije kuba ibice byinshi muri ubu bwubatsi byararangiye, harimo n’aho habayeho gukoresha ibikoresho n’ubumenyi byo mu Rwanda, bikaba byaratanze imirimo ku Banyarwanda ndetse bikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Umusanzu ntagereranywa w’u Bushinwa mu kubaka urwego rw’ubuzima
Mbere yo gusura ahari kwagurirwa ibitaro, ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga bakomoka mu Bushinwa, hatangijwe amashami mashya mu bitaro bya Masaka na Kibungo, azajya atangirwamo ubuvuzi bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga.
Mu Bitaro bya Masaka hatangirijwe amashami harimo irizibanda ku kugabanya ububabare bw’ababyeyi mu gihe cyo kubyara, ishami ryita ku barwayi bagize imvune z’amagufa, irikora ibikorwa byo kubaga indwara zoroheje [Day Surgery] n’ishami rivura indwara ya ‘hernia’.
‘Hernia’ ni indwara ikunze kubaho igihe inyama yo mu mubiri imbere, cyane cyane mu gihimba yavuye mu bitereko byayo ikajya aho itagenewe inyuze mu muhora wifunguye hagati y’ihuriro ry’imisoso y’igice yavuyemo n’icyo yagiyemo.
Urugero rw’izo bikunze kubaho ni aho urura ruva mu mwanya warwo rumanukira mu nzira ijyana intanga mu dusabo twazo, rukabyimbiramo cyangwa rugakomeza rukagera hafi yatwo rukaba ariho rubyimbira.
Ni mu gihe mu Bitaro bya Kibungo ho hatangijwe ishami rivura iyi ndwara ya ‘hernia’, n’iryita ku kugabanya ububabare [Specialized Clinic for Pain] hifashishijwe ubuvuzi gakondo bw’Abashinwa.
Aya mashami azatangira agenzurwa n’Abashinwa, ari nako abaganga b’Abanyarwanda bahugurwa ku buvuzi buhatangirwa, ku buryo mu bihe biri imbere ari bo bazajya bayagenzura.
N’ubwo ari bwo yatangijwe ku mugaragaro, yari amaze igihe mu igerageza. Nk’ishami rivurirwamo indwara ya ‘hernia’ rimaze kuvura abarwayi barenga 200 mu myaka ibiri ishize.
Ishami ritanga serivisi z’ubuvuzi ku barwayi bidasabye ko bavurirwa cyangwa bacumbikirwa mu bitaro ‘ambulatory centre’ ryo rimaze kuvurirwamo abarenga 100.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko aya mashami azafasha mu gukomeza ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa, by’umwihariko mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage.
Ati “Uyu munsi nanyuzwe no kubona ibikorwa by’ingenzi mu kwagura amavuriro ya Masaka na Kibungo aho hashyizweho amashami mashya azajya atangirwamo ubuvuzi bwihariye. Iki ni igikorwa gikomeye gishingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”
“Guhera mu 1982, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa ryatangije serivisi z’ubuvuzi ku baturage b’u Rwanda, kandi kugeza ubu bamaze kohereza amatsinda 24 y’abaganga b’inzobere muri aya mavuriro yombi. Ni intambwe nziza mu bufatanye mu rwego rw’ubuzima.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Masaka, Hanyurwimfura Jean Damascene, yavuze ko aya mashami yitezweho umusaruro hibandwa cyane ku kuba nta murwayi uzajya ugana ibitaro ngo aburire serivisi ku gihe.
Ati “N’ubundi dusanganywe abaganga b’Abanyarwanda bavura izi ndwara ariko siko ibitaro byose biri ku rwego rumwe. Ariko hamwe n’iri tsinda ryo mu Bushinwa benshi bazabasha kunguka ubumenyi bwisumbuye ari na ko bazajya babujyana hirya no hino mu bitaro. Urumva hari icyo bitanga. Hari ibisubizo bigenda biboneka.”
Mu 2011 nibwo hubatswe ibi bitaro bya Masaka nabwo ku nkunga y’u Bushinwa.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!