Gahunda yo gushakisha peteroli mu Rwanda yari yaratangijwe ariko iza guhagarara mu 2014. Yongeye kubyutswa ubwo ikigo cyo muri Canada, Black Swan Energy, cyavumburaga ko mu gice cy’Uburasirazuba cya Kivu hashobora gucukurwamo peteroli na gaz mu buryo bworoshye.
Ibi byaje bisanga ibindi bimenyetso bituruka ku kuba mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hari Gaz méthane, kandi iyo ubashije gukurikirana aho ituruka, usanga akenshi iba iri kumwe na Peteroli.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko hamaze gukorwa ibyiciro bibiri bya mbere byo kumenya amakuru yimbitse kuri iyi peteroli kandi byatanze ibimenyetso ko hashobora kuba hari amahirwe ya peteroli na gaz mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Dr. Ivan Twagirashema, yabwiye IGIHE ko mu byiciro bibiri bimaze kurangira hafashwe ibipimo bito [sample], bikerekana ko mu Kivu hari Peteroli ariko ishobora kuba ari nkeya ugereranyije na Gaz.
Yagize ati “Icyo twakoze ni ukurenga hasi mu Kivu aho amazi agarukira, aharehare hafite metero 480, tujya munsi y’izo metero kugira ngo tumenye ese iyi gaz iri mu Kivu iva hehe, ese aho yaba ituruka nta peteroli yaba iriyo?”.
Yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri cyari icyo kohereza munsi y’amazi utumashini tujya gufatayo ibipimo [sample], ngo byoherezwe muri laboratwari babipime bityo ibivuyemo bibe byashingirwaho mu kwemeza ko aho Gaz méthane ituruka haba hari na peteroli.
Ati “Ibyo twarabikoze dufata ibipimo bito [sample] turapima byongera kwemeza ko gaz yaba ari yo irimo ari nyinshi kurusha na peteroli”.
Icyiciro cya gatatu kigiye gukurikiraho ni ukohereza imashini munsi y’amazi zigasohora ikimeze nk’ikarita yerekana mu by’ukuri ahari gaz na peteroli uko hameze n’uburyo hateye.
Dr Twagirashema avuga ko iki cyiciro ari ingenzi cyane kuko hari ubwo ibizakivamo bishobora kwerekana ko Peteroli iri nko mu bilometero bibiri mu nda y’Isi, ugasanga ahantu iri ari kure cyane ku buryo amafaranga yo kuyicukura ashobora kuba menshi ikazagera ku isoko ikubye nk’inshuro eshatu cyangwa enye z’igiciro cy’iyavaga hanze.
Ati “Niyo mpamvu iki cyiciro tugiye kujyaho ari ingenzi cyane kuko ni cyo kizatuma tumenya neza aho iherereye, dukore ikarita ya hariya ku gice cya Kivu no mu nkengero zacyo, yerekana aho yaba iherereye neza noneho tumenye uburebure bw’aho twayisanga, tumenye ngo gaz iri aha irangana gutya, ese niba hari peteroli yo iri ku ntera ingana iki, ese yabasha gucukurwa ikagera ku isoko igurika?”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz gitangaza ko iki cyiciro cya gatatu kirimo gutegurwa ari nako Leta iganira n’abikorera kugira ngo binjire muri iki cyiciro nibiba ngombwa babe banacukura Peteroli.
Dr Twagirashema ati “Turimo gushakisha ibigo bibikora, twari twihaye intego y’uko mu gihembwe cya kabiri cya 2020/21, twaba twarangije ibiganiro n’ibigo ndetse twanahisemo ikigo cyabikora. Twabaraga ko umwaka utaha nko muri Werurwe 2021 akazi kaba gatangiye ariko kazatwara igihe kirekire”.
RMB itangaza ko mu byiciro bibiri bya mbere byo gushakisha peteroli hamaze gukoreshwa miliyari 1.7Frw ariko ibyiciro bizakurikiraho ari byo bizahenda kuko bizatwara hagati miliyari 8 na 10 Frw, hakaba harimo gushakishwa n’abashoramari bazajyamo.
Ikiyaga cya Kivu kimaze igihe kibyazwa ingufu z’amashanyarazi zituruka muri Gaz méthane ibonekamo.
Gushakisha Peteroli muri iki kiyaga byongererwa icyizere no kuba giherereye ku bipimo bimwe n’ibindi biyaga byo mu karere birimo ikiyaga cya Albert muri Uganda, cyavumbuwemo utugunguru miliyari 6.5 twa peteroli.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!