00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga watewe inkunga n’u Bubiligi wagejeje amashanyarazi ku ngo zirenga ibihumbi 44

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2021 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Zimwe mu ntego z’iterambere Leta y’u Rwanda yihaye zirimo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose kugira ngo barusheho kwiteza imbere bityo imikorere mu nzego za Leta n’abikorera ikarushaho kunoga.

Muri urwo rwego mu mwaka wa 2014 hatangijwe umushinga watewe inkunga n’u Bubiligi ugamije gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo hirya no hino mu gihugu ndetse ukanayageza ku bigo bitanga serivisi z’ibanze birimo nk’ibigo nderabuzima n’amavuriro, ibiro by’inzego z’ibanze, amashuri kimwe n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse.

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni zigera kuri 39 z’amayero ni ukuvuga miliyari zisaga 45 z’amafaranga y’u Rwanda washyizwe mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) binyuze mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu byaro.

Reuben Ahimbisibwe, uyobora gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu byaro ikorera muri EDCL, avuga ko uyu mushinga wakoze ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse n’ubu bikaba bigikomeje nubwo birimo gusozwa.

Ati “Uyu mushinga wakozwe mu byiciro bitatu bitandukanye, icya nyuma giteganijwe kurangira mu mwaka utaha wa 2022. Bimwe mu by’ingenzi twavuga wagezeho harimo kubaka imiyoboro mishya ireshya n’ibirometero birenga 1000 mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe yatumye ingo zisaga 44,500 zibona amashanyarazi.”

Avuga ko uretse ingo zahawe amashanyarazi, hari n’ibindi bigo bitanga serivisi z’ibanze na byo byagejejweho amashanyarazi.

Yagize ati “Uyu mushinga wagejeje amashanyarazi ku mashuri agera kuri 33, amavuriro 14 ndetse n’ibiro by’utugari tugera kuri 24, hakiyongeraho noneho n’udusantere tw’ubucuruzi twagejejwemo amashanyarazi maze amaduka n’ahandi hatangirwa serivisi z’ubucuruzi zirimo nko gusudira, ububaji, gusya, n’ibindi binyuranye haboneka amashanyarazi”.

Ahimbisibwe yavuze ko kandi uyu mushinga wanavuguruye imiyoboro yubatswe kera ishaje cyangwa ifite ingufu nke kugira ngo ijyane n’igihe ndetse inatange amashanyarazi ahagije kuri ubu bakaba barimo kuvugurura imiyoboro yubatswe mu Burasirazuba ifite ubushobozi buke ikaba irimo kongererwa imbaraga.

Impinduka ahagejejwe amashanyarazi

Mukakalisa Chantal, ni umuhinzi mworozi utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana. Avuga ko mbere yo kubona amashanyarazi bumvaga ari nk’inzozi bidashoboka ko na bo babona iri terambere.

Ati “Twajyaga tubihimbamo indirimbo dusaba amashanyarazi ariko twumva atagera ino aha. Ndibuka umunsi baza kutubwira ko tugiye kuyahabwa, numvaga ari igitangaza. Uzi gucana akatadowa nijoro ugenda utabona neza n’imyotsi yako iguhuma amaso! Ubu twavuye mu icuraburindi ndetse no hanze haba hari amatara, mbese iwacu habaye mu mujyi.”

Avuga ko yakoreshaga amafaranga asaga 5000 ku kwezi agura peteroli yo gucana, none ubu akaba akoresha make cyane yishyura umuriro.

Emelyne Mukeshimana na we ni umubyeyi wihangiye imirimo. Afite iduka ricuruza ibintu bitandukanye mu Mudugudu wa Nyagatovu, mu Karere ka Ngoma. Avuga ko amashanyarazi yamushoboje gukora amanywa n’ijoro ntacyo yikanga.

Ati “Mbere yo kubona amashanyarazi nafungaga iduka ryanjye kare kuko umwijima watumaga abakiriya batagera hano. Ubu rero baraza nkacuruza kugeza isaha nshakiye ndetse nkanazinduka kare saa kumi n’imwe ntegura icyayi cyo guha abakiriya.”

Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Karama, Evariste Tuyisenge, avuga ko amashanyarazi yatumye babasha kwifashisha ibikoresho bigezweho bityo serivisi batanga irushaho kuba nziza.

Kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zimaze kugera kuri 65%. Leta yihaye intego ko bitarenze umwaka wa 2024 buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi.

Mukabalisa Chanta yishimira ko iwe hageze amashanyarazi
Amashanyarazi yabashoboje kwihangira imirimo
Amashanyarazi yazanye impinduka mu buzima bwabo, ubu babasha kureba televiziyo bakamenya amakuru agezweho
Evelyne Mukeshimana avuga ko gukorera ahabona byatumye yongera amasaha y'akazi
Imashini zidoda zikoresha amashanyarazi zabashoboje kwihutisha akazi
Ku Kigo Nderabuzima cya Karama batangiye gukoresha iyi mashini bamaze kubona amashanyarazi
Mu nzego z'ibanze amashanayarazi yatumye bashobora kwihutisha serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .