Umushinga wa Kigali Financial Towers witezweho byinshi mu guhindura u Rwanda igicumbi cy’imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri iheruka ku wa 11 Ugushyingo 2020, mu myanzuro yafashe harimo kwemeza mushinga wa Kigali Financial Towers uzashyirwa mu bikorwa na Sosiyete Equity Holding (EH) Venture Capital Rwanda, ikigo gishamikiye kuri Equity Group inabarizwamo Equity Bank, y’umuherwe w’Umunyakenya, James Mwangi.

Ni umushinga ugiye gukorwa mu gihe u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, KIFC, ugamije guhindura u Rwanda igicumbi cya serivisi z’imari.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, aheruka kubwira IGIHE ko ari umushinga witezwe mu gihe cya vuba, uzubakwa iruhande rw’ibiro by’Umujyi wa Kigali.

Ati “Hakaba n’undi mushinga hano ku kibanza cy’imbere ya Minecofin, nacyo ni ikibanza kimaze iminsi, bakunze kuwita umushinga wa Equity. Hazubakwa Financial Center, inzu izaba igizwe n’amagorofa 20. Abo rero nabo bari mu nyigo z’ubutaka ndetse umushinga wabo bamaze kuwushyikiriza Umujyi ngo urebe imiterete yawo, ni umushinga urimo kwihuta ku buryo mu gihe kiri imbere iyo nzu nayo izaba ari ikintu kigaragaza isura nshya y’Umujyi wa Kigali.”

Hari amakuru ko umwaka utaha ushobora gusiga uyu mushinga umaze kubakwa, iyo nzu igahurizwamo serivisi nyinshi zijyana n’iby’imari.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yabwiye The New Times ko Kigali Financial Towers izaba ari inyubako irimo na hotel, ishobora kwakira abantu bazaba bakorera muri icyo kigo gikora ibijyanye n’imari.

Yakomeje ati “Kandi niba u Rwanda rubaye igicumbi cy’ibikorwa by’imari, abakozi bazaba bakora ingendo nyinshi, rero uba ukeneye hotel hafi aho abo bantu bashobora kurara.”

U Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guhindura iki gihugu igicumbi cy’ubucuruzi na serivisi z’imari mu karere n’uyu mugabane, ari nabwo buryo hashinzwemo Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center), cyemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 5 Ukuboza 2017.

Kizaba ari igicumbi cy’ibigo birimo amabanki, amasoko y’imari n’imigabane, ibigo bitanga ingwate n’inguzanyo, bizatuma u Rwanda rujya ku rwego rwo gucunga imari y’abandi.

Uretse kuba kandi iki kigo kizagira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP, kizatuma u Rwanda rubasha gucunga konti za banki ziri mu bindi bihugu, bityo abashoramari bitabire kuza kubitsa amafaranga yabo mu Rwanda, kabone nubwo ibikorwa byabo byaba biri ahandi.

Ibi bisobanuye ko u Rwanda ruzajya rugira inyungu runaka ruca uwo ari wese uzajya aba yazanye amafaranga, ikazajya ishyirwa ku ijanisha riri ku kigero cyumvikanyweho hagati y’impande zombi. Ubusanzwe inyungu ikunze kuba iri hagati ya 1-2%.

Iki kibanza cyegeranye n'Umujyi wa Kigali kizajyamo inzu y'amagorofa 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .