00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wa Hotel ihuriweho n’uturere dutatu two mu Majyepfo warengeye he?

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 14 September 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Mu 2020 ni bwo uturere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo ari two Ruhango, Muhanga na Kamonyi twafashe icyemezo cyo kubaka hoteli ihuriweho “RMK Resort Hotel”. Ifite agaciro k’asaga miliyari 30 Frw, yagombaga gufatwa nk’iy’Intara y’Amajyepfo, gusa nyuma y’imyaka ine yose, imirimo yo kuyubaka ntirashyirwa mu bikorwa kuko abakayigizemo uruhare bose bagitseta ibirenge.

Iyi hoteli ifite inyenyeri eshanu, igomba kubakwa mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mugunga, Umudugudu wa Kigarama, kuko ari ko kari mu mwanya mwiza wo kuba hagati y’utundi, kandi ari na ko karimo umujyi wisumbuye uri no mu yunganira Kigali, bikaniyongeraho ko Muhanga ari yo yatanze ubutaka izubakwaho bungana na hegitari 17.

Amateka y’iyi hoteli ahera mu 2003, aho abikorera bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama bemeraga kubaka hoteli y’icyitegererezo ku buryo yajya yakira abasura iyo Perefegitura, ariko ntibyakunda.

Icyo gitekerezo cyakomeje kugira imbogamizi uko imyaka yagendaga isimburana, ariko kera kabaye muri Nzeri 2020 ni bwo RMK, ni ukuvuga ihuriro ry’uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi, banzuye ko bagiye gufatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) gukora inyigo igaragaza amafaranga azakenerwa n’inyungu yakwitegwa nyuma yo kubaka.

Nyuma gato haje kuboneka imbanzirizamushinga n’ingengo y’imari y’iyo hoteli igera kuri miliyari 30 Frw, gusa n’ubundi ntihagira ikisunika kuko byahise bihurirana n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibikorwa bitari bike.

Nyuma y’imyaka ine, n’ubundi umwana ntarahaguruka

Nubwo mu 2021 hari icyizere ko imirimo yo gutangira kubaka iyi hoteli yari bugufi, ariko si ko byagenze kuko kugeza n’uyu munsi nta kirakorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kari mu mutima w’uyu mushinga, Kayitare Jaqueline, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga usa n’uwarushije intege uturere dutatu twawutangije.

Ati “Uyu mushinga byagaragaye ko uremereye inzego z’ibanze, kandi n’abikorera bifuje kuza ngo dufatanye ubushobozi bagaragazaga ni buke ugereranyije n’ubukenewe. Byasabye ko twiyambaza RDB ngo idushakire umushoramari, aranaboneka ndetse ni na we wadukoreye inyigo, ariko nyuma mu bushishozi bwa RDB, babona atakomeza uwo mushinga wo kubaka iyo nzu, ari na yo mpamvu wadindiye.’’

Meya Kayitare yakomeje avuga ko RDB ari yo ikibafitiye uyu mushinga, ifatanyije n’uturere turebwa na wo, ndetse n’urugaga rw’abikorera muri utu turere.

Ati “Kugeza ubu ntiturabona undi mushoramari witeguye kuba yazanamo aya mafaranga, kuko icyifuzo cyacu cyari uko [uwo mushorami] yaza akubaka, tukabara agaciro ashyizemo k’inyubako noneho akaba ari na we wakoresha hoteli, hakazabarwa amafaranga ye agenda akurwamo.’’

Yakomeje agira ati “Nubwo inyungu ku ruhande rwa Leta yari kuza itinze, ariko hari inyungu zindi Leta yabonagamo zihuse zirimo kubyaza umusaruro ubutaka yubatsweho, kubona igikorwa remezo cyiza cyaje mu ntara giteza imbere n’ubukerarugendo ndetse no gutanga akazi ku baturage benshi."

Nubwo kugeza ubu nta gihe kizwi RMK Resort Hotel izatangira kubakirwa, Meya Kayitare yatanze icyizere ko ibiganiro bigikomeje mu rwego rwo kureshya abashoramari kandi ko nta mpungenge zihari kuko hari abashoramari benshi bawukunze kandi bawishimiye bashaka kuwushyigikira, gusa ikikibitinza ari uko inzira z’amategeko zigenga ishoramari ririmo Leta zigira uburyo zikorwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, na we yatanze ihumure ko uyu mushinga utibagiranye kandi ko nta rirarenga ndetse batemera ko watinze.

Ati “Kompanyi izaba nyiri hoteli iriho, ndetse na gahunda yo gukusanya ubushobozi irakomeje. Ntabwo bitangaje ko umushinga wamara imyaka itanu cyangwa 10, icy’ingenzi ni igitekerezo no gutangira kwegeranya ibyangombwa kugira ngo uwo mushinga uzashyirwe mu bikorwa, ariko gahunda irahari kandi ntiyibagiranye.’’

Mu gihe iyi hoteli yaba yuzuye yaba ari yo ya mbere iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu mu Ntara y’Amajyepfo, ibyumvikanisha ko yanazamura urwego rw’ubukerarugendo buhakorerwa.

Nk'uko bigaragara mu gishushanyo mbonera cya RMK Resort Hotel, izaba yihagazeho kandi ari isaro ry'Intara y'Amajyepfo
Ubutaka buzubakwaho RMK Resort Hotel bungana na hegitari 17 bwatanzwe n'Akarere ka Muhanga
Ikibanza kizubakwamo RMK Resort Hotel giherereye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga, kimaze imyaka ine nta n'ibuye na rimwe rigezemo
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangaje ko hakiri kare cyane kumenya igihe RMK Resort Hotel izatangirira kubakwa, ariko icyizere kigihari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yavuze ko nta rirarenga ku buryo umushinga wo kubaka hoteli uzashyira ukajya mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .