00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wa ‘Gako Beef’ uzatunganya inyama zoherezwa mu mahanga ugeze he?

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 7 June 2024 saa 02:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka ngo hatangire gutunganywa inyama zishobora guhaza isoko ry’imbere mu gihugu kandi zikanoherezwa mu mahanga kuko ari ubucuruzi bwakwinjiriza igugu amadovize menshi.

Uyu mushinga watangiye mu 2014 ariko ubanza guhura n’ibibazo birimo ibyo kubura abashoramari. Kugeza mu 2022 binyuze muri Gako Meat Company Ltd bari baratangiye kubaga inka nke zikagurishwa ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagezwagaho ibyagezweho muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, kuri uyu wa 5 Kamena 2024, Depite Hindura Jean Pierre yagaragaje ko ko igihugu gikwiye gushyira ingufu mu kugurisha ibikomoka ku matungo mu mahanga.

Yagaragaje ko ibikomoka ku bworozi bikwiye guhabwa agaciro cyane kuko Isi ikeneye ibiribwa kandi bikaba bitanga amafaranga menshi.

Ati “Ducuruje inyama, amagi, amata, amafi, ibikomoka ku bworozi byazana amafaranga menshi cyane kuko isi ikeneye kunywa, ikeneye kurya.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ya 2023 igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga inyama zipima ibilo birenga miliyoni 8,72 byinjije arenga miliyoni 22,39$ mu gihe mu mwaka wari wabanje hari hoherejwe hanze ibilo birenga miliyoni 5,48 byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 8,87$.

Ni mu gihe amata u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2023 ari litiro 25,534,317 zinjirije igihugu arenga miliyoni 12,92$.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko igihugu gishyira imbaraga mu guteza imbere itunganywa ry’ibikomoka ku bworozi birimo amata, n’inyama ari na yo mpamvu hubatswe inganda zirimo n’urutunganya amata y’ifu rw’i Nyagatare.

Yagaragaje ko hari umushinga Leta y’u Rwanda yatangiye i Gako mu karere ka Bugesera ahagomba gutunganyirizwa inyama zizacuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no mu mahanga.

Ati “Umushinga twita ‘Gako Beef’, ni ahantu Leta ifite umushinga muri Gako, turimo gushaka abashoramari, hororeyemo inka ibihumbi bitandatu, izo zo zirimo, igisigaye ubu ni ugushaka abashoramari bo gukora inyama kuko nabyo ni ubuhanga.”

Imibare ya 2023 igaragaza ko inyama zoherejwe mu mahanga n’ibihugu bitandukanye zifite agaciro ka miliyari 166$. Muri rusange isoko ry’inyama ku Isi rifite agaciro ka miliyari 1400 $ kandi byitezwe ko kazikuba kane hagati ya 2023 na 2028.

Dr Ngirente ati “Inyama bohereza hanze zigomba kuba ziri ku rwego rwiza, ibyo rero turimo gushaka abashoramari dufatanya kugira ngo uwo mushinga twita ‘Gako Beef’ kugira ngo twige gukora inyama zikwiye kujya ku isoko mpuzamahanga n’imbere mu gihugu kandi zikaribwa zujuje ubuziranenge mu mahoteli n’ahandi.”

“Uwo mushinga rero urahari kandi ugeze kure turimo kuwutunganya kandi iyo gako beef ntabwo izakora izo nka ibihumbi bitandatu gusa dufite, tuzanakorana n’abandi Banyarwanda bazaba bafite amatungo bashaka gukorana natwe.”

Uyu mushinga ubu uri gukorerwa ku butaka bwa hegitari ibihumbi bitandatu, hakazajya habagwa inka ibihumbi 86 mu mwaka.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko u Rwanda ruri gushaka uko haboneka abafatanyabikorwa bazafasha gutunganya inyama zoherezwa mu mahanga
U Rwanda ruri gushaka abashoramari bafasha gutunganya inyama zizacuruzwa ku isoko mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .