00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga “USAID Gikuriro Kuri Bose” washimiwe uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana bato

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 May 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Abagenerwabikorwa b’umushinga USAID Gikuriro kuri Bose barishimira ko uyu mushinga wakuye abana babo mu mirire mibi, ukigisha ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse no kwizigamira bakabasha kwiteza imbere.

Aba bagenerwabikorwa babitangaje ni abo mu karere ka Ngoma, mu mudugudu wa Kibimba aho umushinga USAID Gikuriro Kuri Bose wubatse ku bufatanye n’abaturage urugo mbonezamikurire, ahatangirwa serivise zigamije kuzamura imirire myiza n’ubuzima bwiza bw’abana n’abagore bari mu kigero cy’uburumbuke ndetse n’imbonezamikurire y’abana bato.

Zimwe muri serivisi zihabwa abana harimo gukangura ubwonko, kondora abana bari mu mirire mibi, gutegura no kugaburira abana ifunguro ryuzuye, gupima imikurire y’abana, kwigisha ababyeyi uko bategura ifunguro ryuzuye, gukora imirima y’igikoni, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya n’ibindi.

Mu gihe abana bamaze barererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Kibimba, ababyeyi babo bahamya ko byatumye abana babo barushaho kugira ubuzima bwiza kuko bahabwa indyo ifite intungamubiri ndetse n’ababyeyi babo bakigishwa kuyitegura no guhinga imboga.

Nagaheke Patricia ufite umwana w’imyaka ine arera, urererwa muri uru rugo, avuga ko nyuma y’uko uwo mwana apfushije nyina akiri muto, yatangiye kumurera ariko yaje kugira ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kugwingira bitewe no kugaburirwa nabi kugeza ubwo yamujyanaga ku rugo mbonezamikurire rwa Kibimba.

Yagize ati “Gukura k’umwana byakomeje kugorana aguma ku biro umunani, bitiyongera, ageze nko mu myaka itatu n’igice. Naje kumuzana hano mu rugo mbonezamikurire, ababyeyi b’urumuri bansaba kumwondora mu gihe cy’iminsi 12, tumutegurira ndetse tumugaburira ifunguro ryuzuye. Twarabikoze, ava mu mirire mibi ndetse yagiye kugera mu myaka ine afite ibiro 12. Hari harimo n’ikibazo cy’amikoro make ariko n’icy’imyumvire mike ku gutegura amafunguro.”

Iyamuremye Jean Marie Vianney, umuyobozi w’umudugudu wa Kibimba avuga ko uru rugo bubakiwe ku bufatanye na USAID Gikuriro Kuri Bose rubafasha mu kurwanya imirire mibi.

Yagize ati: “abana baraza, bagasigara muri uru rugo, bakitabwaho, ababyeyi babo, nabo bakabona uko bajya mu mirimo yabo bakiteza imbere. Mbere yo kubona uru rugo, abana basigaraga iwabo bonyine, hatitawe ku mutekano wabo. Ababyeyi bamaze kwigira hano muri uru rugo ibintu byinshi, kandi ibyo bize babishyira mu bikorwa mu ngo zabo.”

Mu byo uyu mushinga ushyira mu bikorwa kandi harimo no kwita ku bafite ubumuga no kudaheza. Mu bo uyu mushinga wafashije harimo umwana witwa Dusabumuremyi Gentile w’imyaka 13, wari ufite ubumuga bw’ingingo agahabwa inyunganirangingo. Uyu mwana avuga ko byamufashije kudaheranwa n’ubumuga no kubasha kwigeza ku ishuri akaba yiga agatsinda neza.

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi imiryango, kugirango ibashe kugera ku bushobozi bwo kubona indyo yuzuye no gutangira imishinga mito ibyara inyungu, uyu mushinga washyizeho amatsinda y’ababyeyi yo kuzigama no kugurizanya.

Habimana Jean Claude, umwe mu babyeyi baba mu itsinda roy kuzigama no kugurizanya mu mudugudu wa Kibimba, avuga ko USAID Gikuriro kuri Bose yamufashije kwiga kwizigamira aho amaze imyaka ibiri mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, agatanga umusanzu buri cyumweru.

Ati: “Nafashe inguzanyo mu itsinda, mbasha kugura amatungo magufi arimo inkoko n’ihene, bizamura imibereho myiza y’umuryango wanjye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iteramberere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano, yavuze ko USAID Gikuriro ari umwe mu mishinga y’ingirakamaro cyane ku karere ka Ngoma.

Ati “USAID Gikuriro kuri Bose ni umwe mu mishinga twakiriye mu karere kacu kandi dushimira ko ikora neza. Ibyo umushinga ukora, haba mu igenamigambi n’ishyirwamubikorwa, bagira akarusho”.

Yavuze ko uyu mushinga wafashije akarere kuzamura imibireho myiza y’umwana binyuze mu kubaka ingo mbonezamikurire zigera kuri 22, mu karere ka Ngoma. Wanafashije kandi akarere guhugura ababyeyi ku bijyanye n’imirire myiza, gutanga ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gikoni cy’umudugudu n’ishuri mbonezamirire ku mudugudu, ndeste no gutanga inkoko ku marerero arenga 900 mu karere n’ibindi.

Yongeyeho kandi ko Akarere ka Ngoma katangiye guteganya uburyo burambye bwo gusigasira ibyo uyu mushinga ukora ku buryo mu gihe waba urangiye abaturage bakomeza kwikorera ibyo wabigishije mu kwita ku mibereho y’umuryango.

Umukozi mu ishami ry’ubuzima mu kigo cy’abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, Dr. Heather Baily yavuze ko kuva mu myaka irenga 60 ishize, leta zunze ubumwe za Amerika biciye muri USAID, yakomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza wa leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima n’uburezi kuri bose.

Ati: “Mu ngo mbonezamikurire zishyirwaho n’umushinga, ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi babona ubufasha bwisumbuyeho harimo gukurikirana imikurire y’abana babo no kubaha inyunganiramirire. Iyo abana bariye indyo yuzuye, bakura neza, bakiga neza, ndetse bakagira ubuzima bwiza, bikabafasha kuzagera ku nzozi zabo. Iyi ni intumbero dusangiye yo kugira abana bafite ubuzima bwiza, bakura neza, bazagirira Igihugu akamaro ejo hazaza.”

Mu myaka ibiri n’igice umushinga USAID Gikuriro kuri Bose umaze ushyirwa mu bikorwa, wafatanije n’uturere ndetse n’abaturage kubaka ingo mbonezamikurire 174, zifasha abana barenga 8,000. Mu bindi byagezweho kandi, abana bagera kuri 5,381 bahoze mu mirire mibi barondowe.

Umushinga USAID Gikuriro kuri Bose kandi wahuguye abarezi bo mu marerero barenga 5,000 kuri serivise zikomatanije zo mu rugo mbonezamikurire ndetse ushyira abana 3,000 bafite ubumuga mu ngo mbonezamikurire, n’ibindi.

Umushinga USAID Gikuriro kuri Bose uzamara imyaka itanu ukaba uterwa inkunga n’ Ikigo cy’Abanyamerika gisinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID). Uyu mushinga ugamije guteza imbere imirire myiza n’imbonezamikurire y’abana bato kuri bose, hibandwa ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana.

Ni umushinga umaze imyaka ibiri n’igice ushyirwa mu bikorwa n’imiryango iyobowe na Catholic Relief Services (CRS) n’indi nka Humanity& Inclusion, Umuhuza, Three Stones International, kaminuza ya UGHE, Caritas Rwanda, DUHAMIC-ADRI, AEE ndetse na Young Women Christian Association (YWCA). Uyu mushinga ukorera mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Rwamagana, Ngoma, Kayonza Burera, Rulindo, Nyabihu, Nyamasheke na Nyanza.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri USAID, Dr. Heather Baily yavuze ko iki kigega gishyingikiye imikurire y'umwana
Nyiridandi Mapambano avuga ko USAID Gikuriro ari umwe mu mishinga ari y’ingirakamaro cyane ku karere ka Ngoma.
Ubuyobozi bw’umushinga USAID Gikuriro kuri Bose buvuga ko mu myaka ibiri n’igice umaze abana brenga ibihumbi bitanu wabakuye mu mirire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .