Ni umwe mu mishinga imaze igihe kinini kuko watangiye kuvugwa mu 2004, nyamara imyaka ikaba yirenze ari 18 utararangira, ahanini biturutse ku bwumvikane buke hagati y’abafite ibibanza by’aho uzubakwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.
Uzubakwa mu kibanza kiri ahahoze Akagera Motors, Ets. Verma, Mironko na Mukangira, hagati ya Kigali City Mall [yahoze yitwa Union Trade Center] na Kigali City Tower.
Izi nyubako zizubakwa ku buso bungana na metero kare ibihumbi 120, zizakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri Kigali. Mbere byari byatangajwe ko zizaba zifite ahantu hagenewe ubucuruzi, ibiro, imyidagaduro, parikingi yo hasi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zirenga 700, iyo hejuru, hotel, ubwogero (Piscine) n’ibindi.
Utembereye ahazazamurwa izo nyubako uhereye imbere yo kwa Rubangura ukazamuka ukagera imbere ya Centenary House, icyo gice cyose hari inyubako imwe iri kuzamurwa, ahandi ni amatongo y’inzu zasenywe ahamaze igihe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko hashize imyaka itatu abashoramari bo mu mushinga Amarembo City Center, baganirijwe hakaba hakurikiyeho kubahiriza itegeko ryo kubyaza umusaruro ubutaka.
Ati “Umushinga ‘Amarembo City Center’, bakorewe ubugenzuzi mu myaka itatu ishize, barasabwa ko bubyazwa umusaruro cyangwa bugahabwa abandi bashoramari babubyaza umusaruro”.
Umwaka ushize Umujyi wa Kigali wari watangaje ko wakomeje kuganira n’abashoramari bari bafite ibibanza ahazubakwa uwo mushinga, icyakora ngo byarangiye kumvikana kuri bamwe binaniranye, biba ngombwa ko hitabazwa abandi bashoramari.
Icyo gihe wavuze ko hafashwe umwanzuro wo gushaka abandi bashoramari ku bufatanye na RDB. Habi Ltd, umwe mu bashoramari muri uwo mushinga we muri Kamena yari yatangiye kubaka.
Uyu Habi Ltd azubaka inyubako mu mushinga uzwi nka ‘The Nobelia’ uzashyirwa imbere y’ahahagarara imodoka imbere y’inyubako yo kwa Rubangura hateganye neza n’amasangano manini (Rond Point) yo mu mujyi rwagati.
Biteganyijwe ko uwo mushinga uzaba ugizwe n’inyubako za mbere mu Rwanda zitangiza ibidukikije (Green), ukoresha ingufu z’amashanyarazi zisubira ndetse ukoreshe n’amazi make ugereranyije n’izindi. Iyi nyubako y’amagorofa 19 izubakwa ku buso bwa metero kare 12000. Ni inyubako biteganyijwe ko izaba ifite ibiro bikodeshwa, aho gucururiza na hoteli.
Ubusanzwe umushinga ‘Amarembo City Center’ ugitangira byari byateganyijwe ko uzubakwa n’abashoramari batatu bari bahafite ibibanza ariko ibiganiro byaje kunanirana buri wese ahitamo kubaka ukwe.
Mu mishinga yagabanyijwe uretse uwa Nobelia, hari ikindi gice cyari gukomeza kwitwa Amarembo City Center kizubakwa aho Akagera Motors yakoreraga kumanuka ahahoze hitwa kwa Venant n’agace kareba ahahoze sitasiyo.
Undi mushinga wari uwa Mironko mu gice kirebana no kwa Rubangura.
Meya Rubingisa yavuze kandi ku kibazo cy’ibibanza bitubatse nk’ibiri mu mujyi rwagati, ku Muhima n’ahandi. Yavuze ko ba nyirabyo bamenyeshejwe ‘ubwo ni ukubahiriza icyo itegeko riteganya bigahabwa abandi babibyaza umusaruro cyangwa leta ikaba yabifatira ikaba yagira ibyo ihakorera’.
Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko wamaze gukora urutonde rugaragaza inyubako zadindiye n’izatawe, ikigezweho akaba ari ugukurikiza itegeko ryo kubyaza umusaruro ubutaka.
Ibarura ryakozwe mu mpera za 2020 ryagaragaje ko ibibanza 696 mu Mujyi wa Kigali bitubatse. Ubuyobozi bwakoranye n’ababifite bakangurirwa kubyubaka, aho hari bamwe batangiye abandi ntibabikora.
Umujyi wa Kigali watangiye gukora isuzuma harebwa abubatse n’abatarubaka kuko hari n’abasaba ibyangombwa byo kubaka ntibubake.




Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!