Musenyeri w’Umunyarwanda utavugwaho rumwe yasubijwe mu mirimo n’itorero ry’aba-Anglican mu Bwongereza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Itorero Anglican mu Bwongereza (Church of England) ryasubije mu mirimo Rev. Jonathan Ruhumuliza wari warahagaritswe n’iri torero mu 2014 kubera iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2014, iri torero ryatangaje ko riri gukora iperereza ku mupasiteri w’Umunyarwanda ubwiriza mu rusengero rya Worcestershire; uvugwaho kuba yari ashinzwe gucengeza amatwara y’abayobozi b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ko akekwaho uruhare mu kwicisha abatutsi.

Itorero ryavugaga ko ritigeze rimenya amakuru yavugwaga kuri Rev. Pasiteri Jonathan Ruhumuliza ubwo yahabwaga umwanya wo kuyobora urusengero mu 2005, kabone nubwo amakuru ku ruhare rwe muri Jenoside yari yaragiye avugwa kenshi.

Mu 1990, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch wagaragaje Ruhumuriza nk’umuntu wari umuvugizi wa Guverinoma yateguraga Jenoside akaba yaranifashishwaga mu kuyobya insengero zo mu mahanga avuga ko abasirikare n’abanyapolitiki bicaga abantu babaga ahubwo bari guhagarika ubwicanyi.

Undi muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza witwa African Rights, mu 1998 wasabye Inama y’itorero ku Isi gukurikirana uruhare rwa Ruhumuriza muri Jenoside. Wamushinjaga no kuba yarafatanyije n’undi mupasiteri w’Abangilikani bima ubuhungiro Abatutsi bahigwaga ndetse no gushyira abandi ku karubanda mu gihe cy’ibitero.

Nyuma y’uko ayo makuru atutumbye, itorero ryahisemo kumuhagarika, rimushyira “mu kiruhuko cyihariye”. Gusa guhera tariki ya 03 Mata, yahawe indi mirimo muri Diyosezi ya Manchester mu gihe cy’imyaka itatu.

Ruhumuriza yagiye mu Bwongereza mu 2004 nyuma y’imyaka myinshi atumvikana n’itorero rye mu Rwanda ryamushinjacyaga kuba yari inyuma ya Guverinoma yakoze Jenoside. Yakunze guhakana ibyo ashinjwa ariko nyuma aza gusaba imbabazi ku bwo kuba atarigeze yamagana Jenoside ubwo yakorwaga.

Itorero Anglican ryo mu Bwongereza rivuga ko guhabwa umwanya mushya bijyanye n’uko Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’urukiko mu Bwongereza, zemeje ko afite uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza ndetse ko ashyigikiwe n’Ubuyobozi bwa Anglican mu Rwanda.

Muri Gicurasi 1994, Ruhumuliza ngo yandikiye Komisiyo y’Ihuriro ry’Amatorera yose muri Afurika, ashyigikira guverinoma yakoraga Jenoside, aho yavugaga ko “ikunda amahoro” ndetse ko yageragezaga guhagarika ubwicanyi mbere y’uko bukaza umurego.

Human Rights Watch yavuze ko we na Musenyeri Augustin Nshamihigo, bakoraga “nk’abavugizi ba Guverinoma yakoze Jenoside” yari iyobowe na Jean Kambanda wahamijwe na ICTR uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ruhumuliza mu 1996 yasabye imbabazi zo kuba yarananiwe gushyira imbaraga mu kwamagana amahano yabaga, avuga ko yari akwiriye kuba yaragiye ahagaragara “akamagana Jenoside”. Gusa na nyuma y’izo mbabazi, yanenzwe n’abatari bake bo mu itorero Anglican mu Rwanda, bavugaga ko imbabazi ze zitigeze zigaragaza uko yari ashyigikiye Guverinoma yakoze Jenoside. Yavuye mu Rwanda mu 1997 ajya muri Canada, aho yahise agirwa Musenyeri wa Cameroon.

Musenyeri Emmanuel Kolini yigeze kuvuga ko yari yaraburiye itorero ryo mu Bwongereza ko iryo mu Rwanda ritigeze rikora iperereza ku myitwarire ye. Bivugwa ko hari aho byageze n’abakirisitu bo mu Rwanda bakamwagana ku buryo batifuzaga ko yabasomera misa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye IGIHE ko nta makuru ahagije amufiteho ku ruhare rwe muri Jenoside.

Ni mu gihe mu mwaka ushize yari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Centre.

Pasiteri Rutayisire ati “ndamuzi neza”

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yabwiye IGIHE ko iyo Ruhumuliza aza kuba yaragize uruhare muri Jenoside, byashoboka ko yari kuba yarafashwe kuko na nyuma yayo yari mu gihugu, ari Umuyobozi wa Diyosezi ya Kigali.

Ati “Ntabwo nibwiraga ko bari kuba bataramufashe. Urabona mu gihe cya 1994, umuntu w’umuyobozi w’Umuhutu, uko byagenda kose yari ku ruhande rwa Guverinoma kuko ni naho bahungiye. Kuba leta yaramukozeho iperereza ntimufate, noneho n’Itorero Anglican ry’u Bwongereza rikamukoraho ubushakashatsi rikamusubiza mu mirimo, ubwo ni ukuvuga ngo nta kintu kirimo gifatika.”

Rev Rutayisire avuga usubiye inyuma, wasanga hari abanyarwanda benshi mu myaka ya 1990 na 1994 bari babogamiye kuri Guverinoma yari iriho. We nk’umuntu wari warahungiye i Gitarama, leta y’Abatabazi ariho iri niba hari n’icyo yavuze ariyo mahitamo yari afite, ati “indi mvugo yari kuvuga yari iyihe?”

Ati “Dukwiye kujya dutandukanya ibintu, tugatandukanya kugira uruhare muri Jenoside no kuba Umuhutu. Dutandukanye kuba Umuyobozi w’Umuhutu wari hamwe na Guverinoma y’Abahutu iri gukora Jenoside agahungira mu ruhande rwabo, tubitandukanye no kuba yarakoze Jenoside”.

Hagati ya 1995 na 1997 Ruhumuliza yari muri Kigali ngo ndetse rimwe na rimwe yajyaga agenda ari kumwe n’Abapolisi ba leta bamurinda, bityo Rutayisire ntiyumva ko “leta y’u Rwanda ari impumyi” ku buryo yari kunanirwa gutandukanya abakoze Jenoside n’abatarayikoze.

Kuba yaraje mu Mushyikirano umwaka ushize, kuri Past Rutayisire, ngo ni ikimenyetso cy’uko ntacyo akekwaho.

Ati “Kuba muzi ndamuzi, twigeze no guhurira no mu Bwongereza, ndamuzi twakoranye inaha ari muri Diyosezi ya Kigali, aba Bishop wa Kigali nari Umukirisito wa Kigali, nari Umuvugabutumwa mu muryango witwa AEE, kuba muzi ndamuzi.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda yakoze ikintu gikomeye cyo gutandukanya uwari Umuyobozi wayoboye muri Leta ya Habyarimana no kuba umuntu wagize uruhare muri Jenoside, kuko abanyamadini bose ”bakomaga amashyi” ariko si ko bose bashishikarije abantu kujya mu bwicanyi, kugambanira abantu ngo bishwe n’ibindi bikorwa nk’ibyo.

Ati “Ubwo yaciye mu maboko ya leta, akaba aza ino leta ikamubona ntimufate, ubwo ni uko ntacyo bamurega, rero nanjye ntacyo namurega kuko ntacyo nzi.”

Yaba we, abana be n’umuryango we wose ngo bahora “ino mu kazi” kandi baza mu Rwanda nk’abanyarwanda ndetse ngo nta kibi bavuga ku gihugu.

Ruhumuliza mu itorero Anglican yagize ibibazo bitandukanye, kugeza nubwo ngo abakirisitu banze ko abasomera Misa, gusa Rutayisire avuga ko ibyo “byari intambara zo mu madini” nubwo atigeze asobanura uko icyo gihe byagenze.

Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro yigeze kwandika kuri Twitter, ko uyu mupasiteri yari Umuvugizi wa Guverinoma ya Habyarimana

Past Rutayisire avuga ko kuba Ruhumuliza yaritabiriye Umushyikirano ntafatwe, bigaragaza ko ntacyo leta imukurikiranyeho
Rev. Pasiteri Jonathan Ruhumuliza umwaka ushize yari mu bitabiriye Inama y'igihugu y'Umushyikirano
Mu 2017, Rev. Pasiteri Jonathan Ruhumuliza (ibumoso) yitabiriye igikorwa cya Ambasade y'u Rwanda cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .