00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro witezwe ku ishuri abafungiye mu Igororero rya Bugesera bazajya bigishirizwamo imyuga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS, rwashyikirijwe inyubako y’ishuri rizajya ryigishirizwamo imyuga ku bafungiye mu Igororero rya Bugesera imyuga irimo ubudozi no gusudira.

Ni inyubako irimo n’ibikoresho birimo imashini zidoda zijyanye n’igihe ndetse n’ibyifashishwa mu gusudira. Yubatswe ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze mu Muryango Mpuzamahanga uharanira amahoro, Interpeace.

Iki gikorwa kitabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, Ubuyobozi bwa Rwanda TVET Board, Ubuyobozi bwa Interpeace, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’abandi.

Ku ikubitiro abantu bafunzwe 60 nibo bazajya bigishirizwa muri iyi nyubako barimo 30 bazajya biga kudoda n’abandi 30 baziga gusudira.

Ni ibije kunganira andi masomo y’imyuga y’igihe gitoya yari asanzwe atangirwa muri iri Gororero rya Bugesera riherereye i Rilima mu Karere ka Bugesera nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda.

Yagize ati “Ni intangiriro nziza kandi ni intambwe nziza mu rugendo rurerure dufite. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo aba bagororwa bari mu magororero yacu basohoke ari Abanyarwanda bifitiye akamaro, biteze imbere bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu cyacu.’’

Kuva RCS yashingwa mu 2010, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri icyo kigo yafashe icyemezo cyo guhindura uburyo abagonganye n’amategeko boherejwe ku magororero bafatwa, hatangira gushyirwaho gahunda zo kugorora, kugira ngo biyemeze guhindura imyumvire iganisha ku byaha hanyuma batangire kwiga imyuga n’ubumenyingiro.

Bahabwa amasomo yo kubaka, ubukanishi, kudoda, gusudira, kubaza, ibijyanye no gukora amazi, amashanyarazi, ubuhinzi, ibyo gukora ibikomoka ku mpu, ubukorikori n’ibindi.

Abarangije kwiga ayo masomo bazajya bahabwa impamyabumenyi zitangwa ku bufatanye na za IPRC na Minisiteri y’Uburezi.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda, yashimye abafatanyabikorwa bakomeje gutanga umusanzu wabo mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kugorora

Kugeza ubu amagororero atangirwamo ayo amasomo mu buryo bwemewe n’Urwego rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, arimo irya Nyarugenge riri i Mageragere, irya Huye, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Nyamagabe na Nyanza.

CGP Marizamunda ati “Abagororwa icyo tubashishikariza ni ukwitabira ibi bikorwa nubwo tuvuga ko kubizamo ari ubushake, ariko ntawe udakwiriye kwitabira kwiga aya masomo. Hanze aha umuntu ufite ubumenyingiro yitwara gitore ntabwo yijandika mu byaha kuko aba afite akazi kamuhugije.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyerekezo cyiza, cyo guhindura imyumvire y’abantu bari baziko Igororero [ibyahoze byitwa ‘Gereza’] ari ahantu ho guhana, igihano uba waragihawe n’urukiko rwagukatiwe gufungwa. Ntabwo iyo ugeze mu Igororero habaho ikindi gihano ahubwo tugufasha kugira ngo uhinduke uzajye kurangiza icyo gihe wakatiwe warabaye umuturage mwiza usubire mu Muryango Nyarwanda.”

Imbamutima z’abagororwa

Dusingize Alexis umaze imyaka 26 afungiye mu Igororero rya Bugesera ati “Aya ni amahirwe akomeye, nta mafaranga y’ishuri twishyura, nta kibazo cy’ibikoresho dufite byose leta irabyishyura. Ubumenyingiro tuzi neza ko aribwo bukenewe ku isoko ry’umurimo hanze, iyo ugize amahirwe ukabubonera ubuntu, ababa biteguye kujya hanze bizabafasha cyane.”

Sebazungu Bonaventure umaze imyaka 10 ndetse akaba ari kurangiza igihano cye yagize ati “Aya masomo azamfasha igihe nzaba ndi mu buzima busanzwe bitewe n’uko hano mpamaze imyaka 10 kandi hanze imirimo yose ubu ngubu ishingiye ku bumenyi. Nintaha bizamfasha guhita mbona akazi kubera ko nzaba mfite ubumenyi n’icyemezo kibihamya.”

Umuyobozi ushinzwe Ikigega cyo guteza Imbere ubumenyingiro muri Rwanda TVET Board, Uwimana Eugene yavuze ko impamyabumenyi aba bagororwa babona zemewe ku rwego rw’igihugu. Ni ukuvuga ko zizaba zimeze neza n’iz’abize mu mashuri yo hanze.

Ati “Izi ni izindi mbaraga Leta iba ibonye kubera ko uburezi ntabwo buheza. Nubwo uyu munsi bari hano, ni abana b’igihugu, ejo cyangwa ejo bundi bazaba bari kubarizwa mu Muryango Nyarwanda. Ubumenyi bazana rero buzaba buje kunganira n’ubundi isoko ry’umurimo.”

Yakomeje agira ati “Ubumenyi bazaba bazanye, dufite icyizere ko buzabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo, noneho bamwe bari barafungiwe ibyaha bifitanye isano no kuba badafite akazi, ibyo bizagabanuka. Bizagorana ko umuntu wari warafungiwe icyaha cy’ubujura nasohoka afite umwuga yize afite n’ibikoresho […] uwo ntiyazabona umwanya wo gusubira muri ubwo bujura.”

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra yavuze ko kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abantu ari zimwe mu ntego z’ibihugu bigize uyu muryango ndetse n’abafatanyabikorwa bawo.

Ati “EU ni umufatanyabikorwa w’igihe kirekire wa Guverinoma y’u Rwanda mu byo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubaka amahoro. Tuzakomeza gukorana mu rwego rw’ubutabera no kubaka abagororwa ku buryo mu gihe bazaba basohotse muri aya magororero mu mezi cyangwa imyaka iri imbere bazabashe kwinjira neza mu muryango babashe no gutanga umusanzu wabo mu kuyubaka no kubaka igihugu.”

Ambasaderi Belen yavuze ko kubaka iyi nyubako no gushyiramo ibikoresho byatwaye arenga miliyoni 180Frw ariko atari amafaranga yashowemo babara ahubwo icy’ingenzi ari imbaraga n’ubushake bwo kubaka ubushobozi bw’abantu bafunzwe ndetse no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro mu magororero.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, hari gahunda y’uko muri gereza zose zo mu Rwanda hazagezwamo amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro. Ni ibintu kandi bizajya bijyana n’integanyanyigisho nshya yifashishwa mu kugorora iherutse gutangizwa na RCS.

Hafunguwe ku mugaragaro inyubako izajya yigishirizwamo amasomo y'ubudozi no gusudira mu Igororero rya Bugesera
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belen Carvo Uyarra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .