Ikigamijwe ni ukugabanya umubare w’abava mu byaro “bakerekeza” mu Murwa Mukuru, Kigali bahateze amakiriro ahubwo ibikorwa by’iteramabere bigakwirakwizwa no mu bindi bice by’igihugu kugira ngo na ho haboneke imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi.
Muri uko gutunganya imijyi yunganira Kigali hagombaga kwitabwa ku mwihariko n’ubukungu bw’akarere iherereyemo, byatumye kugeza ubu Leta imaze gushora arenga miliyari 65 Frw mu mishanga y’ibikorwaremezo byayo.
Igenzura ryakozwe hagamijwe gusuzuma niba ibyo bikorwaremezo byarubatswe ndetse bikoreshwa uhereye mu 2016 kugeza mu 2021, mu Mijyi itanu yibanzweho bigaragaza ibinyuranye n’ibyari byitezwe.
Imiterere y’Imijyi yatekerejwe si yo yashyizwe mu bikorwa
Umwanzuro wa karindwi w’umwiherero w’abayobozi bakuru wo mu 2018 wagarukaga ku gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2020/2021 igaragaza ko kugeza muri Werurwe 2022, inzego z’imicungire y’imijyi yunganira Kigali zari zarashyizweho mu Mijyi itatu ya Musanze, Rubavu na Rusizi ariko zitaremezwa.
Muri rusange muri iyi mijyi yakorewemo igenzura, izi nzego ntizikora, ahubwo imikorere yayo iteye kimwe n’iy’uturere tw’icyaro.
Intege nke muri iyi mijyi zanagaragariye mu bukererwe mu itegura ry’ibishushanyo mbonera aho inama njyanama z’uturere ari zo zifite inshingano zo kwemeza ibishushanyombonera. Ibi bigomba gukorwa bitarenze amezi 18 nyamara ubukererwe bwagiye bugera ku mezi 23 bigatuma bikerereza ishoramari nk’uko iyi raporo ibigaragaza.
Mu Mijyi yunganira Kigali kandi hagaragaye ubukererwe mu gushyiraho ibikorwaremezo by’ibanze bikenewe birimo amasoko ya kijyambere, ahakorerwa amamurikagurisha n’ibigo by’ubucuruzi n’ibindi. Ahantu hamwe gusa niho ibi byakozwe mu gihe byari biteganyijwe ahantu 13 kugeza 2021-2022. Ku bijyanye n’ubukerarugendo n’imishinga y’imyidagaduro, ine ni yo yagezweho muri 52 yari iteganyijwe.
Abateguye iyi raporo bavuze ko ibi bikerereza gahunda yo gutunganya imijyi yaba iyunganira Kigali no mu gihugu muri rusange.
Ibi byiyongeraho kuba ibyangombwa byo kubaka bitangwa ahantu hatagaragaza ibigomba gukorerwa ku butaka bwubakwaho. Igenzura ryagaragaje ko ibyangombwa 7741 byatanzwe mu duce tutagaragaza ibiteganyijwe gukorerwa ku butaka byatangiwe, ibyo Umugenzuzi w’Imari agaragaza nk’ibyenyegeza imiturire y’akajagari.
Inganda mu mijyi yunganira Kigali ziracyari ikibazo
Mu kubaka inganda mu Mijyi yunganira Kigali, ikigamijwe ni ugukurura ishoramari no guhanga imirimo yegerejwe abayituyemo.
Nyamara nk’Umujyi wa Rubavu ngo nta butaka ufite bugenewe inganda naho Huye, Musanze, Nyagatare na Rusizi zifite ubwo butaka ariko ibikorwaremezo bigenewe gushyirwamo birimo imihanda, amatara yo ku mihanda na internet byakozwe igice. Ibi ngo bica intege abashoramari bikabangamira gahunda yo guhanga imirimo mu gihe izi nganda ari cyo zigamije.
Ibijyanye no kubungabunga ibidukikije biracyagoranye bitewe n’intege nke mu micungire y’imyanda no kutagira uburyo bwo kuvangura imyanda, kuyitwara no kuyishyira ahabugenewe mu buryo budafite ingaruka.
Mu micungire y’umutungo hagaragajwe icyuho mu mijyi ya Huye, Musanze na Rusizi aho ihomba miliyoni 133,6 Frw buri mwaka kubera gukoresha amatara atwara umuriro mwinshi mu gihe hari ayagenwe agomba kuyasimbura.
Imijyi yunganira Kigali ni Musanze, Rubavu, Huye, Rusizi, Muhanga na Nyagatare. Mu 2013 ni bwo Guverinoma yatangije gahunda yo kuyiteza imbere. Ikigero cy’abatuye mu mijyi mu Rwanda kigeze kuri 17,3%. Kuzamura umubare w’abatura mu mijyi bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.
Icyerekezo igihugu gifite ni uko mu 2050, Abanyarwanda bazaba bafite ubushobozi bwo kwinjiza 12.476 $, ni ukuvuga asaga miliyoni 12 Frw.
Icyo gihe kandi abaturage bazaba barenga miliyoni 22,1 mu gihe mu 2035 bazaba ari miliyoni 17,6. Bivuze ko abafite imyaka yo gukora bazaba bari ku kigero cya 65,7%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!