Imyaka 23 irashize mu Bubiligi hatangiye kuburanishwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe mu Bufaransa ho urubanza rwa mbere rwatangiye kuburanishwa mu 2014.
Ni ibintu byatanze umusaruro mu buryo butandukanye kuko izo nzego zatumye kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bitakiri iby’Abanyarwanda gusa, ahubwo n’abanyamahanga bacukumbura bakamenya ibyabereye mu Rwanda ndetse bakagira uruhare mu itangwa ry’ubutabera bunoze.
Me Karongozi yagaragaje ko kuri ubu Jenoside yakorewe Abatutsi abo mu mahanga bamaze kuyifata uko iri aho kuyita andi mazina agaragara nko kuyoroshya, kuyiha ishingiro, kuyihakana no kuyipfobya n’ibindi, nubwo hakiri bamwe birengagiza ukuri kwayo.
Ati “Kuba ari Jenoside yakorewe Abatutsi muri izo nzego ntibikigibwaho impaka. Yego ntawe ubuza abavuga kuvuga (abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi) ariko izo nzego ziri mu Bubiligi no mu Bufaransa zidufitiye akamaro. Babaye inzobere ku kibazo cy’u Rwanda ndetse baracyakora ku madosiye menshi bafite.”
Me Karongozi yagaragaje ko ibyemezo bifatwa biba bifite ingufu kuko ntawe ubishidikanyaho na cyane ko usanga bitabogamira ku ruhande rumwe.
Ati “Ikindi abaregwa bagira uburenganzira busesuye burenze n’ubw’abaregera indishyi. Abo muri izo nzego batumira abantu aho bashatse nko muri Australia, Canada, Amerika, mu Rwanda n’ahandi.”
Ikindi yagaragaje cyo kwishimira ariko abantu bashobora kuba batazi ni uko abantu bakatiwe ku byaha bya Jenoside bafata indege bakajya gutanga ubuhamya.
Ati “Ntabwo abashinjwa bimwa abantu basabye kubashinjura.”
Icyakora imbogamizi uyu munyamategeko agaragaza zirimo abatangabuhamya babonye ibyabereye mu Rwanda bari gusaza, abandi bakerekeza mu yindi mirimo.
Mu rukiko rwa Rubanda i Bruxelles izi manza zagatangiye kuburanishwa mu 2001, haburanishwa Ababikira b’i Sovu barimo Gerturde na Kizito, Vincent Ntezimana na Alphonse Higaniro.
Mu 2005 haburanishijwe Samuel Ndashyikirwa na Etienne Nzabonimana wakoreye ibyaha bya Jenoside i Kibungo.
Mu 2007 haburanishijwe Bernard Ntuyahaga wagize uruhare mu kwica abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda, na ho mu 2009 haburanishwa urubanza rwaregwagamo Ephrem Nkezabera.
Mu 2019 haburanishijwe urubanza rwa Fabien Neretse rwasize amateka, bwari ubwa mbere urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ruhamya uregwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2023 mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin na Pierre Basabose aho bahamwe n’ibyaha bya Jenoside.
Urubanza ruheruka kuba binyuze muri izo nzego ni urwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko uherutse gukatirwa n’Urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara yakoreye muri Segiteri Gitega, ahari igaraje rye.
Mu Bufaransa haburanishijwe Captain Simbikangwa, Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Claude Muhayimana, Bucyibaruta Laurent, Hategekimana Philippe (Alias Biguma) na Dr. Sosthène Munyemana wahamwe n’icyaha agakatirwa imyaka 24 y’igifungo.
Ku wa 01 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa kandi ruzatangira kuburanisha urubanza rwa Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikekwa ko yakoreye mu cyahoze ari Butare.
Muri uko kwezi kandi mu Bufaransa hateganyijwe urubanza ruregwamo Umunya-Cameroun ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, wakunze kugaragara mu bikorwa bihakana ndetse bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!