Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A, ibigori byahinzwe kuri hegitari 265.970, umuceri uhingwa kuri hegitari 15.156, ibishyimbo bihingwa kuri hegitari 367.389 na ho imyumbati yahinzwe kuri hegitari 49.427.
Mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyo ku wa 2 Werurwe 2025, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye yatangaje ko ibihingwa byinshi byasaruwe mu mirima, aho bikiri hakaba ari mu misozi miremire.
Yahamije ko byinshi byeze neza ku buryo ubuso bwahinzweho bwose bwasaruweho ariko ibigori bitabasha kwihanganira izuba, ubuso bwasaruweho bukaba bwaragabanyutse ugereranyije n’ubwahinzwe.
Ati “Dukurikirana ibihingwa mu murima, tuza gusanga igihingwa cy’ibigori cyaragize ingaruka z’ibihe bijyanye n’aho izuba ryabaye ryinshi kandi ni igihingwa kitihangana iyo kitabonye amazi menshi. Ariko ntabwo byabikomye mu nkokora nk’uko twabitekereza kuko ubuso bwagombaga guhingwaho ibyo bigori bwose bwarahinzwe ariko ubwo twasaruye bwagabanyutseho hafi 10%.”
Dr. Ndabamenye yashimangiye ko “Ibyo twashakaga ko byera 100% ntabwo byeze neza bitewe n’izuba ibishyimbo na byo ntabwo byeze neza 100% hari aho ubuso bwagabanyutseho gato. Navuze ko byeze neza ariko buriya nko ku misozi ahantu huma vuba hagenda haboneka utwo tubazo.”
Kugabanyuka k’ubuso bwasaruweho byumvikanisha ko n’umusaruro wari witezwe kuri iki gihingwa wagagabanyutse, ariko RAB ikavuga ko bidateye ikibazo kuko bitazabuza Abanyarwanda kwihaza no kujyana ku masoko.
Ati “Niba nari kweza toni ibihumbi 490, (ni urugero) ubwo nejeje toni ibihumbi 461. Hari ibitarazamutse, hari n’ibyazamutse bigeze aho bishobora guheka kugira ngo bitange umusaruro izuba rirabyangiza.”
Ndabamenye yavuze ko iyo basuzuma umusaruro bareba muri buri karere na buri murenge ku buryo hari imirenge imwe yazahajwe n’izuba muri iki gihembwe.
RAB ivuga ko 44% by’umusaruro w’ibigori ujyanwa mu ngo z’abahinzi bakabirya, mu gihe 43% bijyanwa ku masomo yaba ayo mu gihugu no hanze, ibishyimbo bingana na 51% by’umusaruro wose uguma mu ngo na ho 20% bikajyanwa ku isoko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!