00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’ibigori mu Rwanda wiyongereyeho 30% mu 2024

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 January 2025 saa 03:56
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko mu gihembwe cy’ihinga A mu 2024 umusaruro w’ibigori wiyongereyeho 30% ugereranyije n’uwabonetse mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

Uyu musaruro wiyongereye ahanini kubera kwimakaza ubuhinzi bugezweho hamwe na politiki zishyigikira uyu mwuga.

Iyi mibare yatangajwe muri raporo ngarukamwaka igaragaza uko umusaruro w’ibihingwa bitandukanye wabonetse buri gihembwe, SAS [Seasonal Agricultural Survey].

Iyi raporo yagaragaje ko mu gihembwe A 2024, ibigori byahinzwe kuri hegitari 249.435. Ubu buso bwiyongereyeho 10% ugereranyije n’ubwahinzweho mu gihe nk’icyo mu 2023.

Uku kwiyongera k’ubuso buhingwa kwatumye haboneka umusaruro wa toni 507.985, biba incuro ya mbere u Rwanda rubonye umusaruro nk’uwo mu gihembwe cy’ihinga.

Abahinzi bato babashije kugera ku musaruro wa toni 2 kuri hegitari, mu gihe abahinzi banini bo bageze kuri toni 4,6 kuri hegitari.

Mu gihembwe B 2024, ubuso bwahinzweho ibigori bwaragabanyutse bugera kuri hegitari 92.944, bigaragaza igabanyuka rya 1% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2023.

Ibi ariko ntibyabujije umusaruro gukomeza kwiyongera kuko wazamutseho 1% ugera kuri toni 119.101.

NISR yagaragaje ko ukwiyongera k’umusaruro w’ibigori gushingiye ku gukoresha imbuto z’umwimerere ugereranyije n’izakoreshwaga, ifumbire ihagije ndetse no gukoresha imiti irwanya udukoko.

Ibi bikagaragazwa no kuba abahinzi bangana na 39.7% ari bo bakoresheje imbuto z’umwimerere mu gihebwe A.

Amahugurwa ateye imbere ku bahinzi, ikirere cyiza ndetse no kwagura gahunda zo kuhira imyaka nabyo biri mu byagize uruhare mu izamuka ry’umusaruro w’ibigori mu Rwanda mu 2024.

NISR yagaragaje ko ukwiyongera k’umusaruro w’ibigori gushingiye ku gukoresha imbuto z’umwimerere ugereranyije n’izakoreshwaga, ifumbire ihagije ndetse no gukoresha imiti irwanya udukoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .