Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 3.6 ku ijana mu gihembwe cya mbere cya 2020

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Kamena 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu y’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2020, umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wazamutseho 3.6%, ugera kuri miliyari 2,452Frw, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2019 kuko wari miliyari 2,152Frw.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, igaragaza ko urwego rwa serivisi rwari rugize 48 ku ijana by’umusaruro mbumbe, urwego rw’ubuhinzi rwari rugize 25%, urwego rw’inganda rwari rugize 19 ku ijana.

Muri icyo gihembwe [Mutarama-Werurwe], umusaruro w’ubuhinzi wamanutse kigero cya -1%, inganda uzamuka kuri 2% naho serivisi uzamuka ku kigero cya 6%.

Mu buhinzi umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutse ku rugero rwa -2%, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutse ku kigero cya -16%.

Iri gabanuka ryatewe ahanini n’umusaruro w’ikawa wagabanutseho 38% naho umusaruro w’icyayi wo wiyongeraho 21%.

Mu nganda, umusaruro wazamutseho 2% bitewe n’imirimo y’ubwubatsi yazamutseho 5%, no kuba umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 6% hagati ya Mutarama na Werurwe 2020. Umusaruro w’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wagabanutseho 26%.

NISR itangaza ko umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutse ku rugero rwa 11%.

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ubukungu ku Isi hose buzagabanuka, ubw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020 buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

Icyakora Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8 % mu 2022.

Mu mwaka wa 2020 ibyo u Rwanda rwohereza hanze bizagabanukaho 19 % naho ibyo rutumizayo bigabanukeho 7%.

Iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi riziyongera ku gipimo cya 3 %, ibihingwa ngandurarugo biziyongera ku gipimo cya 3.4%.

Urwego rw’inganda ruzazamuka ku gipimo cya 4 %, urw’ubwubatsi ruziyongera ku gipimo cya 5.4 % naho urwego rwa serivisi ruzamukeho 1 % kubera ingaruka za Coronavirus cyane cyane ku bukerarugendo no kwakira inama.

Umusaruro w’amahoteli na restaurant uteganyijwe kugabanuka ku kigero cya -30.7 % naho uw’ubwikorezi wo ukazamanuka ku gipimo cya -1.9%.

Umusaruro w'inganda wazamutseho 19% mu gihembwe cya mbere cya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .