Mécatronique ni ishami ry’imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na automatisation ari bwo buryo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uwize iri somo aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubwo bumenyi bwose icyarimwe bidasabye ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.
Muri IPRC Tumba iri shami ryahafunguwe mu 2021 ritewe inkunga na Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD). Ryafunguwe nyuma gato y’uruzinduko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagiriye muri iki kigo muri Gicurasi uwo mwaka akerekwa aho ibikorwa byo kuritangiza byari bigeze.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr. Muhirwa Alexis, yabwiye IGIHE ko iri ishami rikiri rishyashya ku isoko ry’umurimo mu Rwanda ariko abaryize bakaba bakenewe mu ikoranabuhanga ry’inganda ziri kwiyongera mu Rwanda.
Ati “Mécatronique ni ishami rishyashya mu Rwanda dufite muri Rwanda Polytechnic byaranatugoye kubona abarimu tugitangira. Mbere twari tutaragira iryo terambere rihindura ibyakoreshwaga intoki n’abakozi mu nganda bigakorwa n’imashini (automatisation). Inganda ubu ziri kwikoresha kandi na twe twakubye gatatu abanyeshuri twafataga ku mwaka tugitangira”.
Yakomeje ati “Dushaka gushyira ku isoko abanyeshuri benshi bahagije bafite ubwo bumenyi bujyanye n’igihe tugezemo kuko inganda zigenda ziyongera kandi zikoresha ubwo buryo bwo kwikoresha (automatisation)”.
Dr. Muhirwa yongeyeho ko IPRC Tumba izakomeza kongera umubare w’abiga ‘Mécatronique’ bakagera ku 100 buri mwaka bitewe n’uburyo amikoro azagenda aboneka
ku buryo mu myaka 10 iri imbere izaba ishyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 5000 bajya gukora mu nganda.
Iri shami rya ‘Mécatronique’ ryafunguwe muri IPRC Tumba, ni irya kabiri mu Rwanda nyuma y’iryo muri IPRC Kicukiro ryafunguwe mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!